Imwe mu mishinga yo kwitega nyuma y’uko 5G igeze mu Rwanda

Yisangize abandi

Hashize amezi atanu u Rwanda rutangije ku mugaragaro internet yihuta ya 5G, yatangijwe na MTN Rwanda, aho yabanje kuboneka muri Kigali Heights na Kigali Convention Centre (KCC).

Iyi internet y’icyiciro cya gatanu izwiho umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije n’iyisanzwe, ikaba ifasha mu bikorwa bitandukanye nko kubaga abantu hifashishijwe uburyo bwo kure, imodoka zigenzurwa n’ubwenge bw’ubukorano, imikino yo kuri internet, gukoresha robot, n’ibindi bikorwa by’ubushakashatsi n’inganda.

5G ishobora gukoreshwa ku ntera ya kilometero imwe, igahuriza hamwe ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga nk’amasensors, camera, n’imashini zigezweho. Ifite ubushobozi bwo gucomekeraho ibikoresho byinshi icyarimwe kurusha internet isanzwe, kandi igatanga umuvuduko wo kugera kuri 1.0 Gbps, inshuro 10–100 z’iyisanzwe, ku buryo umuntu ashobora kumanura inyandiko cyangwa amashusho manini mu kanya gato.

MTN Rwanda ikorana na Ericsson, ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’itumanaho, ari na cyo cyatanze urubuga rwa 5G mu Rwanda. Ericsson yerekanye imishinga inyuranye 5G ishobora kwifashishwamo, harimo robot ifite ishusho y’imbwa yifashishwa mu gukumira impanuka mu nganda no gutahura ibibazo nk’inkongi cyangwa uruzitiro rwacitse.

Umukozi wa Ericsson mu Rwanda, Espoir Ndayishimiye, yavuze ko iyo robot ifasha kandi mu kugenzura niba abakozi bambaye imyenda ibarinda impanuka, igatanga amakuru mu buryo bwa SMS, application, cyangwa ijwi risakuza.

Iyi robot ifite amaguru ane, camera ifasha kureba aho igenda, na router irimo SIM card ya 5G ya MTN ituma ikora vuba kandi neza.

Ericsson yerekanye kandi imishinga y’imikino ikinwa hagati y’amakipe ari mu bihugu bitandukanye hifashishijwe 5G, ndetse na Ray-Ban Meta AI Smart Glasses, amadarubindi y’ubwenge afata amafoto n’amashusho kandi ashobora kuganira n’umukoresha wayo.

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2035, 5G izaba imaze kugira uruhare mu bikorwa bifite agaciro ka miliyari 13,2$ no guhanga imirimo mishya miliyoni 22 ku rwego rw’isi.

Kugeza ubu, 5G imaze kugera mu bihugu 101 ku isi, birimo 15 byo muri Afurika, naho mu Rwanda ikaba igeze ku baturage barenga miliyoni eshanu, ikaba izatuma igihugu kirushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga no mu bukungu bushingiye ku bumenyi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *