Ibibazo bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe

Yisangize abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impamvu enye zikomeye zigaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kurenga ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C. afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro yahaye TV5 Monde, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibiganiro by’i Washington bigenda neza, ibikorwa bya Leta ya RDC bihabanye n’amasezerano, kuko ikomeje kutubahiriza ibyemeranyijweho.

1. Imvugo zibiba urwango

Nduhungirehe yagaragaje ko muri RDC hakomeje gukwirakwira imvugo z’urwango zibasira Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, zirimo Abanyamulenge, bikaba binyuranyije n’umwuka w’amahoro amasezerano yari agamije.

2. Gukorana n’abacanshuro n’ingabo z’amahanga

Yavuze ko RDC ikomeje gukoresha abacancuro b’abanyamahanga, barimo abaturutse muri sosiyete Blackwater, ndetse n’ingabo z’u Burundi zirenga 14.000 zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo, ahari abaturage b’Abanyamulenge, bigatera impungenge z’umutekano.

3. Kudashyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR

Nduhungirehe yavuze ko RDC ikomeje kwivuguruza, kuko nubwo igisirikare cyayo giherutse gusohora itangazo risaba abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro, nta bikorwa bifatika birabigaragaza. Yemeza ko gusenya uyu mutwe ari kimwe mu by’ingenzi byashyizwe mu masezerano ya Washington, ariko ko kugeza ubu biri “kure nk’ukwezi”.

4. Kudashyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bukungu no gucyura impunzi

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyarwanda 5000 zatashye zivuye muri RDC, mu gihe RDC yanze kwakira Abanye-Congo 80.000 bari mu Rwanda. Yanavuze ko RDC yanahagaritse gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, harimo imishinga yo mu rwego rw’amabuye y’agaciro, ingufu n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Nduhungirehe yasobanuye ko ibi byose bigaragaza kutizerwa kwa Leta ya RDC mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, yibutsa ko Perezida Tshisekedi akwiye kureka politiki yo gushinja u Rwanda, agashyira imbere ibikorwa bigamije amahoro arambye.

Umwanzuro

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rugifite icyizere ko RDC izisubiraho, igashyira mu bikorwa ibyo yemeye, ariko ashimangira ko kugeza ubu ibikorwa byayo bikomeje kurenga ku masezerano, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *