Minisitiri w’ubwikorezi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Duffy, yatangaje ko indege zigwa ku bibuga mpuzamahanga 40 zizagabanyuka mu gihe imirimo ya Guverinoma ikomeza guhagarara. Ibi bizatangira ku wa 7 Ugushyingo 2025.
Duffy yasobanuye ko indege z’imbere mu gihugu zizagabanywaho ku buryo buhoraho: ku wa 7 Ugushyingo ku kigero cya 4%, ku wa 8 zikagera kuri 5%, ku munsi ukurikiraho 6%, naho guhera mu cyumweru zikazagabanyuka ku rugero rwa 10%. Ibi biteganyijwe kugira ingaruka ku ngendo z’indege hagati ya 3.500 na 4.000 buri munsi muri Amerika.
Guverinoma yahagaritse imirimo by’agateganyo kuva ku wa 1 Ukwakira 2025 kubera ko Inteko Ishinga Amategeko itemeje ingengo y’imari. Abasenateri b’Aba-Démocrates basabye ko mbere yo gukomeza, hakwiye kwitabwaho ku bafitemo amikoro make mu buvuzi, mu burezi n’imibereho myiza, ndetse no kugabanya amafaranga ashorwa mu gisirikare.
Umuyobozi w’FAA, Bryan Bedford, yavuze ko abagenzura indege bakomeje akazi nubwo badahembwa, ati: “Ntibisanzwe nk’uko no guhagarara kw’imirimo ya Guverinoma bidasanzwe, kandi kuba abagenzuzi bacu bamaze ukwezi badahembwa bidasanzwe.”
Uyu ni uguhagarara kwa mbere kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe kirekire kuva mu myaka ya 1995-1996, ubwo imirimo yahagaze iminsi 21 ubwo Bill Clinton yari ku butegetsi. Magingo aya, imirimo ihagaze iminsi 37 kandi ishobora gukomeza.





















