Meteo Rwanda yateguje imvura nke mu kwezi k’Ugushyingo 2025

Yisangize abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2025 hateganyijwe imvura iri hasi y’impuzandengo isanzwe igwa muri iki gihe.

Mu itangazo cyasohoye, Meteo Rwanda yavuze ko imvura iteganyijwe izaba hagati ya milimetero 50 na 300, ikaba iri munsi y’ikigero gisanzwe cy’ukwezi k’Ugushyingo.

Nubwo bimeze bityo, ikigo cyasobanuye ko ubushyuhe buzaguma ku kigero gisanzwe, aho ku manywa buzaba buri hagati ya dogere 18 na 30, naho nijoro bukaba hagati ya dogere 7 na 17.

Kandi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, ndetse hakaba hari n’ingaruka zishobora guterwa n’umuyaga mwinshi n’inkuba.

Nubwo imvura izaba ari nke muri uku kwezi, Meteo Rwanda yavuze ko ubuhehere bw’ubutaka buzaguma ku rwego rwiza kubera imvura nyinshi yaguye mu kwezi k’Ukwakira 2025, aho intara y’Iburasirazuba (Ngoma – Zaza) ari yo yagaragayemo imvura nyinshi cyane, naho Nyaruguru (Cyahinda) igapimwa imvura nke kurusha ahandi.

Iyi mvura yo mu Ukwakira yatumye habaho kwiyongera kw’ubuhehere bw’ubutaka, bigira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi, cyane cyane mu Ntara z’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *