Urwego rw’Imari mu Rwanda Rwazamutseho Abarenga Miliyari 1,000 Frw mu mezi atandatu

Yisangize abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw’imari mu gihugu rwazamutseho 10,81% mu mezi atandatu ya mbere ya 2025, aho agaciro karwo kavuye kuri miliyari 12.9 Frw mu Ukuboza 2024 kagera kuri miliyari 14.3 Frw muri Kamena 2025 — bivuze ko rwiyongereyeho miliyari 1.39 Frw.

Nk’uko bigaragara muri Raporo ya Politiki y’Ifaranga n’Ukudahungabana kw’Imari (MPFSS) ya BNR, iri zamuka ryatewe ahanini n’iyongerwa ry’amafaranga abitswe mu mabanki, inguzanyo zatanzwe, ubwizigame bw’ingoboka bw’ibigo by’imari, ndetse no kwiyongera kw’imisanzu y’ubwiteganyirize butegetswe.

Kugeza muri Kamena 2025, mu Rwanda habarurwaga ibigo by’imari 675, bigabanutse ugereranyije na 687 byari bihari umwaka wabanje, kubera guhurizwa hamwe kwa za SACCO z’imirenge ku rwego rw’uturere. Ariko umubare w’amabanki (11), ibigo by’ubwishingizi (18), n’iby’ubwiteganyirize (12) ntiwahindutse.

Amabanki ni yo akomeje kugira uruhare runini, afite umutungo ungana na miliyari 9.6 Frw, bingana na 67.4% by’urwego rwose rw’imari, avuye kuri miliyari 8.7 Frw mu Ukuboza 2024. Ibigo by’ubwiteganyirize bigaragaza miliyari 2.3 Frw (16.1%), naho ibigo by’ubwishingizi bifite miliyari 1.2 Frw (8.5%).

Ibigo by’imari iciriritse bifite umutungo wa miliyari 996 Frw (7%), naho ibindi bitanga inguzanyo bikaba bifite miliyari 127 Frw (0.9%). Ibigo bivunja amafaranga n’ibitanga serivisi zo kwishyurana na byo byazamutseho gato.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko uru rwego rugiye gushyirwamo imbaraga ku buryo ruzaba rugize 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu 2030, 5% mu 2035, ndetse rukazagera kuri 12% mu 2050 — ruvuye kuri 2% ruriho ubu. Kuri ubu urwego rw’imari rutanga imirimo ku bantu bagera ku 42,000, bingana na 0.9% by’abafite akazi mu Rwanda.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *