Umukecuru w’imyaka 70 uvuga ko yavuye ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, arifuza kubonana na bo.


Kasese, Uganda – Umukecuru witwa Deborah Maate w’imyaka 70, utuye mu gace ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, arifuza guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Avuga ko yigeze kubamenya mu myaka ya 1980 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda.


Deborah Maate, atangaza ko mu mwaka wa 1985, mu gihe cy’urugamba rw’inyeshyamba za National Resistance Army (NRA), yari afite farumasi yakoreraga mu nyubako y’uwitwa Misaki Bindu.

Aho ni ho avuga ko abasirikare n’ingabo, barimo n’abari abayobozi ba NRA bakomeye, bajyaga kuhashaka imiti.
Ati:

“Muri iyo minsi, twafashaga abasirikare benshi, harimo n’abari abayobozi. Ndibuka neza abo bantu kuko bajyaga baza kenshi gushaka imiti n’ubuvuzi.”


Amateka ya NRA n’uruhare rwa Paul Kagame

Amateka ya Paul Kagame n’ingabo za NRA (National Resistance Army) muri Uganda afitanye isano rya hafi n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, dore ko ari naho yakuye ubunararibonye bwa gisirikare.

Iby’ingenzi mu mateka ya Kagame na NRA:

  • Kwinjira mu Nyeshyamba (1981): Muri Gashyantare 1981, Paul Kagame, hamwe na Fred Rwigema n’abandi basore b’impunzi z’Abanyarwanda, binjiye mu mutwe wa NRA wari uyobowe na Yoweri Museveni. Uyu mutwe warwanaga na leta ya Milton Obote muri Uganda.
  • Imyanya n’Ubunararibonye: Kagame yagize uruhare rukomeye mu butasi bwa gisirikare (Directorate of Military Intelligence) muri NRA. Yafatwaga nk’umwe mu basirikare bakuru b’inararibonye kandi bize.
  • NRA ifata Uganda (1986): Kagame na Rwigema barwanye kugeza igihe NRA yatsindiye ubutegetsi muri Uganda mu 1986.
  • Gushinga RPA/FPR: Nyuma y’intsinzi ya NRA, Kagame na bagenzi be bifashishije ubumenyi bakuye mu ntambara ya Uganda, bashinga umutwe wa gisirikare wa FPR Inkotanyi (RPA) mu 1987, bategura urugamba rwo kubohora u Rwanda.
  • Kuyobora RPA: Nyuma y’urupfu rwa Gen. Fred Rwigema ku munsi wa kabiri w’urugamba (1990), Kagame ni we wafashe amaboko yo kuyobora ingabo za RPA kugeza zibohoye u Rwanda mu 1994.


Icyifuzo cyo kongera kubonana na bo


Deborah Maate avuga ko impamvu ashaka kongera kubonana n’aba bayobozi ari ukugira ngo yibutse ibihe by’amateka banyuranyemo ndetse anabasuhuze nk’abantu yigeze gufasha.
Ati:


“Si ukubasaba ikintu, ahubwo ni ukubasuhuza no kubibutsa ko twigeze kubana mu bihe bikomeye.”


Yongeraho ko yumva byaba ari iby’agaciro kuri we kuba yakongera akabona umwanya wo kubasuhuza imbonankubone.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *