Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko ku bantu bakurikiranweho gukwirakwiza amashusho ye bwite, umuhanzi Yampano (Wa Boi) yasohoye ibaruwa ifunguye yuje amagambo y’ubwiyunge, imbabazi, n’icyizere cy’ejo hazaza. Muri ubu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yagaragaje ko yahisemo inzira y’amahoro mu rwego rwo komora ibikomere no gutangira icyiciro gishya cy’ubuzima.
Inzira y’imbabazi n’ubutwari
Mu nyandiko ye y’intoke igaragara mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Yampano yasobanuye ko gukura bituma umuntu asobanukirwa ko amahoro n’imbabazi biruta inzika n’intambara zidashira.
Yagize ati:”Nifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye.”
Yashimangiye ko kubabarira atari ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo ituze aho guhorana umutima uhetse inzika. Ibi abivuze mu gihe hari abantu batandukanye bamaze igihe mu mazi maremare mu nkiko, bakurikiranyweho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye n’umugore we bari mu gikorwa cy’abashakanye.
Isura nshya mu muziki: Album “ON THE WORLD”
Usibye kwibanda ku bijyanye n’urubanza, Yampano yakoresheje aya mahirwe yo kumenyesha abakunzi b’ibihangano bye ko urugendo rwe rw’ubuhanzi rutahagaze. Yahishuye ko ari hafi gusohora album nshya yise “ON THE WORLD”.
Iyi album ngo izaba ari umuziki ugaruka ku rugendo rw’ubuzima bwite yanyuzemo, yibanda cyane ku:
- Kwirinda amakimbirane n’urwango.
- Kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye.
- Gukomera no gukomeza imbere mu ntego ze.
Urubanza rurakomeje: Inzobere mu mategeko zirabivugaho
ToNubwo Yampano yanditse iyi baruwa agaragaza umutima w’imbabazi, abunganira abaregwa bavuze ko uyu mutima w’impuhwe wari kuba ufite imbaraga nyinshi mu mategeko iyo uza kugaragazwa mbere y’uko urubanza mu bujurire rugaragaza imyanzuro yarwo.
Me Ngenzi Justin, wunganira umwe mu baregwa, yavuze ko nubwo imbabazi zishobora kugabanya uburemere bw’ibihano, iyi baruwa isohotse mu gihe urubanza rwari rwararangiye kuburanishwa hagerejwe isomwa ry’umwanzuro rizaba ku wa 19 Gicurasi 2026.
Kugeza ubu, abantu banyuranye barimo Djihad, K John, Papy Nesta n’abandi, bategereje kumenya niba urukiko ruzashingira kuri ubu butumwa bw’uwakorewe icyaha mu kugabanya ibihano by’imyaka itatu bari bakatiwe mu rukiko rwa mbere.
Yampano yasozanyije amagambo yo gushimira abamubaye hafi muri ibi bihe, asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu cyerekezo gishya cy’ubuzima n’ubuhanzi ya






