Umunyamakuru akaba n’umushabitsi mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, Murindahabi Iréné uzwi cyane nka M. Iréné, yatangaje ku mugaragaro itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane bamaze igihe bakundana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yavuze ko bazasezerana ku wa 15 Kanama 2026, anaherekesha ubutumwa bwuje amarangamutima uyu mukobwa basangiye urukundo. Yagize ati: “Ndagukunda cyane.”
Ubukwe butegerejwe n’abatari bake
Nubwo hataratangazwa amakuru arambuye ajyanye n’ahazabera ubukwe cyangwa gahunda zose ziteganyijwe, amakuru ari hanze avuga ko uyu muhango uzitabirwa n’abantu bake batoranyijwe, barimo inshuti za hafi n’imiryango y’aba bombi.
Kwamamaza itariki y’ubukwe bwa M. Iréné byahise bikurura ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi mu bamukurikira bamwifurije ishya n’ihirwe muri uru rugendo rushya rw’urushako.
M. Iréné ni muntu ki?
M. Iréné ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga.
Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV mbere yo gushinga igitangazamakuru cye bwite yise MIE.
Mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, M. Iréné yagiye afasha ndetse anakorana n’abahanzi banyuranye bo mu Rwanda barimo Niyo Bosco na Vestine & Dorcas.
Yinjiye no muri sinema
Uretse ibikorwa by’itangazamakuru, M. Iréné aherutse no kwinjira muri sinema nyarwanda aho yasohoye filime yise Isereri, iri mu zimaze iminsi zikurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube.
Iyi filime igaragaramo bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare muri sinema nyarwanda barimo Aisha Inkindi na Nyabitanga Nicole ndetse n’abandi bakinnyi bakomeje kwigaragaza muri uyu mwuga.
Kwamamaza ubukwe bwe bije mu gihe M. Iréné akomeje kwagura ibikorwa bye mu myidagaduro no mu itangazamakuru, ibintu byatumye akomeza kugira abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.



Umwanditsi: CYIZA Theogene










