Kubera ikirere, gahunda y’amasaha ya Kigali International Peace Marathon yarahinduwe.

Abategura Irushanwa Mpuzamahanga ryo Gusiganwa ku Maguru rya Kigali International Peace Marathon batangaje ko abazasiganwa mu cyiciro cya Full Marathon (km 42) bazahaguruka saa 06:30 za mu gitondo, mu rwego rwo kwirinda ubushyuhe n’izuba rikabije rikunze kuranga ikirere cy’i Kigali muri iki gihe cy’impeshyi.

Irushanwa Mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe amahoro, Kigali International Peace Marathon, rigiye kuba ku nshuro ya 21 kuva ritangiye mu 2005. Uyu mwaka rizamara iminsi ibiri, aho ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026 hazakinwa icyiciro cya Run for Peace cy’ibilometero 10 kigenewe abitabira biruka batari mu marushanwa.

Ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo hazasiganwa abanyamwuga mu byiciro bya Half Marathon y’ibilometero 21,09 na Full Marathon y’ibilometero 42,1.

Abategura iri rushanwa batangaje ko Full Marathon izatangira saa 06:30 za mu gitondo, isaha yimuwe kugira ngo abasiganwa birinde izuba n’ubushyuhe bukunze kwiyongera mu gitondo cy’i Kigali muri ibi bihe by’impeshyi. Half Marathon yo izatangira saa 08:15, mu gihe Run for Peace izahaguruka saa 08:00 kuwa Gatandatu.

Mu mwaka ushize wa 2025, Full Marathon yari yatangiye saa 07:00, Half Marathon itangira saa 08:20, naho Run for Peace itangira saa 08:30.

Nyuma yo kwegukana umudari wa zahabu muri Half Marathon y’abagore mu 2025, Umunyarwandakazi Niyonkuru Florence yavuze ko ikirere cyari gikomeye, ku buryo guhumeka no kwihangana mu isiganwa bitari byoroshye.

Abategura iri rushanwa bavuga ko biteze kwakira abasiganwa baturutse mu bihugu 30 bitandukanye. Byongeye kandi, mu minsi itatu ya nyuma y’irushanwa hazabaho ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo bizitabirwa n’abahanzi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Ibyiciro byose bizatangirira kandi birangirire kuri Stade Amahoro. Abifuza kwiyandikisha bashobora kubikora binyuze ku rubuga rwa Kigali International Peace Marathon cyangwa bakishyura bakoresheje kode 18281505050#.

Mu 2025, Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya kabiri iri ku rwego rwa Global Elite Label Status, ibintu byayifashije gukurura abitabiriye benshi barenga ibihumbi 13, mu gihe abiyandikishije bose bari 14.480.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *