U Rwanda rwemeje ishyirwaho ry’ikigo cy’ubwenge buhangano (AI).

 Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026 iyobowe na Perezida Paul Kagameyabereye muri Village Urugwiro, yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwenge Buhangano (AI) kikaba ari cyo kigo cya mbere kizaba gifite inshingano zo guteza imbere no kugenzura ikoreshwa rya AI mu Rwanda. 

Iki kigo kizafasha kwihutisha ubushakashatsi, guhanga udushya, gukoresha no gushora imari mu ikoranabuhanga rya AI, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga no kuzamura ubukungu. Uyu mwanzuro uje nyuma y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu ya AI yemejwe mu 2023. 

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yari isanzwe ikorana n’abafatanyabikorwa mu mishinga itandukanye ya AI, harimo n’ikorwa ry’ibisubizo bifasha mu buvuzi, uburezi n’ubuhinzi. Ikigo gishya kizafasha gushyiraho amategeko n’amabwiriza agamije kunoza imikoreshereze ya AI mu gihugu. 

Ishyirwaho ry’iki kigo rirushaho gushimangira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba kimwe mu bihugu bya Afurika biyoboye mu gukoresha AI mu buryo bufitiye abaturage akamaro. Abasesenguzi bavuga ko iri terambere rishobora gukurura ishoramari rishya, guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko no kongera amahirwe y’akazi mu rwego rw’ikoranabuhanga. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *