Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Mukaremezo Xaverine, bwateguwe kandi bugakoranwa ubushake. Muri abo harimo umuhungu wa nyakwigendera, Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, ushinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu mugambi wo kwica nyina.
Icyemezo cyasomwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu rubanza rwabereye mu ruhame rwabereye mu Nteko Rusange y’abaturage bo mu Kagari ka Mutenderi, Umurenge wa Mutenderi, Akarere ka Ngoma.
Abakatiwe ni Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, umugore we Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry Etienne na Sumbabose Jacques. Bose baregwaga icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ndetse n’ubufatanyacyaha muri icyo gikorwa.
Uko umugambi wo kwica nyina wateguwe
Nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, ikibazo cyatangiye nyuma y’amakimbirane yari afitanye isano n’amafaranga angana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frw) uyu mugabo yari agomba nyina.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Hakizimana na Musengimana Claudine babanje gutegura umugambi wo kwica Mukaremezo Xaverine kugira ngo birinde kumwishyura ayo mafaranga.
Tariki ya 1 Gicurasi 2026, Hakizimana yahamagaye nyina amubwira ko amufitiye amafaranga ye. Nyuma yo kugera iwe, Hakizimana yagiye gushaka abantu bamufasha gushyira mu bikorwa uwo mugambi.
Mu gihe umugore we yari ku muhanda areba niba nta muntu wabahagarika cyangwa wababona, Hakizimana yafatanyije na Nzabonimana Thierry Etienne kugirira nabi nyina kugeza igihe bamutekerezaga ko yapfuye.
Bajugunye nyakwigendera mu mwobo wa metero umunani
Nyuma yo kumukubita no kumugirira nabi, bamujugunye mu mwobo ufite ubujyakuzimu bwa metero umunani. Bahashyizeho ibiti, bakeka ko yamaze gushiramo umwuka.
Icyakora, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso byerekana ko Mukaremezo yari agihumeka igihe yajugunywaga muri uwo mwobo.
Bukeye bwaho, Hakizimana yagiye kuzana umufundi wari usanzwe amwubakira. Uwo mufundi yafatanyije na we gushyira béton kuri uwo mwobo kugira ngo bawufunge burundu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nyakwigendera yari atarapfa icyo gihe, ahubwo ko yashyiriweho béton akiri muzima, ari gutaka asaba ubutabazi.
Tariki ya 3 Gicurasi 2026, ibikorwa byo gusibanganya ibimenyetso byakomeje ubwo hubakwaga inzu hejuru y’aho nyakwigendera yari yashyinguwe.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko icyo gikorwa cyari kigamije gukuraho burundu ibimenyetso by’icyaha kugira ngo kitazamenyekana.
Nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’ikorwa ry’iperereza ryakozwe n’Ubugenzacyaha, hafashwe umwanzuro wo gusenya aho hantu. Mu gusaka icyo cyobo, habonetse umurambo wa Mukaremezo Xaverine.
Urukiko rwashingiye ku bimenyetso n’imvugo z’abaregwa
Mu isuzuma ry’urubanza, urukiko rwagaragaje ko rwashingiye ku bimenyetso byakusanyijwe n’inzego z’iperereza, ku makuru yatanzwe n’abaregwa ubwabo mu ibazwa ndetse no ku buryo bireguye imbere y’urukiko.
Urukiko rwemeje ko ibikorwa byose byakozwe byerekana ko habayeho umugambi wabanje gutegurwa neza n’abaregwa bose uko ari bane, bityo buri wese akaba yaragize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Rwanzuye ko Hakizimana Jean Luc, Musengimana Claudine, Nzabonimana Thierry Etienne na Sumbabose Jacques bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake ndetse n’ubufatanyacyaha.
Bose bahanishijwe igifungo cya burundu, igihano gikomeye giteganywa n’amategeko y’u Rwanda ku cyaha cy’ubwicanyi bw’indengakamere bwakozwe mu buryo bwateguwe.
Nyuma y’isomwa ry’urubanza, abaturage bari bakurikiye iburanisha bagaragaje ko batewe agahinda n’uburemere bw’icyaha cyakozwe.
Bavuze ko bibabaje kubona umuntu afata umwanzuro wo kwica undi muntu yabanje kubitegura, ariko cyane cyane bikabababaza kurushaho kuba uwishwe ari umubyeyi wishwe n’umwana yibyariye.
Bashimangiye ko uru rubanza rukwiye kubera isomo abandi bantu bose, by’umwihariko ku bijyanye no gukemura amakimbirane mu nzira z’amategeko aho kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Src: IGIHE









