Irushanwa Mpuzamahanga ryo Gusiganwa ku Maguru rya Kigali International Peace Marathon 2026 ryanditse amateka mashya mu Mujyi wa Kigali, haba mu mubare munini w’abaryitabiriye, imigendekere myiza yaryo, ibihembo byatanzwe, ndetse n’umusaruro ushimishije w’Abanyarwandakazi mu cyiciro cya Half Marathon, aho bagaragaje ubwitange n’ubushobozi budasanzwe.
Iri rushanwa mpuzamahanga ryabaye ku wa 13 no kuwa 14 Kamena 2026 ryitabiriwe n’abasiganwa 4.197, umubare munini kuva ryatangira.
Uretse ubwiyongere bw’abaryitabiriye, iri rushanwa ryaranzwe n’udushya twarigize iry’amateka, kuko ku nshuro ya mbere ibikorwa byaryo byamaze iminsi ibiri. Ryatangijwe n’isiganwa rya “Run for Peace” ry’ibilometero 10 ryagenewe cyane cyane abakunzi b’imikino n’abatarabigize umwuga, ryabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026.

Aya mavugurura yatumye Kigali International Peace Marathon iba igikorwa gihuriza hamwe abanyamwuga, abakunzi ba siporo ndetse n’abaturage basanzwe, bikomeza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo no gushimangira isura ya Kigali nk’umujyi ushoboye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ku rwego rwo hejuru.
Andi mateka yanditswe ni ay’Abanyarwandakazi bitwaye neza mu cyiciro cya Half-Marathon y’ibilometero 21, aho bihariye imyanya itatu ya mbere. Ibishatse Angelique ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 29, akurikirwa na Mutuyimana Berthlide ku mwanya wa kabiri na Tuyambaze Thabita ku mwanya wa gatatu. Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kugaragara mu mikino ngororamubiri y’abagore mu Rwanda no ku bushobozi bwabo bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Mu cyiciro cya Full-Marathon y’ibilometero 42, Abanya-Kenya bongeye kwerekana ubukaka bwabo, ariko umusaruro w’Abanyarwandakazi wagaragaje ko igihugu gifite impano zikomeye zishobora gukomeza guhesha ishema ibendera ry’u Rwanda mu marushanwa akomeye ku Isi.
Uyu mwaka kandi waranzwe n’izamuka ry’agaciro k’ibihembo byatanzwe. Abegukanye imyanya itatu ya mbere muri Full-Marathon bahawe amadolari y’Amerika 20.000, 15.000 na 7.500, mu gihe abandi bakurikiyeho kugeza ku mwanya wa munani na bo bahawe ibihembo by’amafaranga. Mu cyiciro cya Half-Marathon, uwa mbere mu bagabo no mu bagore yahawe 5.000$, uwa kabiri 4.000$, uwa gatatu 3.000$, naho imyanya yakurikiyeho na yo igenerwa ibihembo bitandukanye.
Kigali International Peace Marathon ikomeje kuzamura urwego no gukomera ku rwego mpuzamahanga. Uyu mwaka yanitabiriwe n’abakinnyi 22 bafite urwego rwa Gold Label, ibintu byazamuye ireme ry’amarushanwa ndetse bikarushaho kuyaha agaciro ku rwego rw’Isi.
Muri rusange, Kigali International Peace Marathon 2026 yasize amateka mashya mu bwitabire, imitegurire, urwego rw’abakinnyi, ibihembo ndetse n’umusaruro w’indashyikirwa w’Abanyarwandakazi, ikomeza kwiyubaka nk’imwe mu marushanwa akomeye kandi y’icyitegererezo muri Afurika.










