Intumwa ziturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano rya Nigeria (NISS), ziri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru, zasuye Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, gishinzwe kwakira no gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe no kongera kwinjira mu muryango nyarwanda.

Izi ntumwa zakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), Valerie Nyirahabineza, ari kumwe na Visi Perezida wa Komisiyo, Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza.
Muri uru ruzinduko, zasobanuriwe amateka n’ingaruka zikomeje guterwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro iyishamikiyeho ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Banahawe ibisobanuro ku buryo gahunda y’u Rwanda yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abasirikare n’abarwanyi (DDR) yashyizwe mu bikorwa ndetse n’umusaruro ushimishije imaze kugeraho mu kwimakaza amahoro, umutekano n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uru ruzinduko rwarushijeho kugira akamaro binyuze mu buhamya bwatanzwe n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagaruka mu Rwanda ku bushake mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe no kongera kwinjira neza mu muryango nyarwanda.
Mu buhamya bwabo, bagaragaje uburyo gahunda yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe (DDR) yabafashije kongera kwiyubaka, kubona icyizere cy’ejo hazaza no gusubirana umubano mwiza n’umuryango nyarwanda. Banashimangiye ko iyo gahunda yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubwiyunge birambye.










