Ariel Wayz ni we muhanzi rukumbi uhagarariye u Rwanda mu bihembo bya AFRIMMA 2026

Umuhanzikazi Ariel Wayz ni we wenyine uhagarariye u Rwanda ku rutonde rw’abahanzi bahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) 2026, kimwe mu bihembo bikomeye bihabwa abahanzi b’abanyafurika.

Ariel Wayz yatoranyijwe mu cyiciro cya Best Female Artist East Africa, aho azahangana n’abahanzi bakomeye bo mu karere barimo Zuchu na Abigail Chams bo muri Tanzania, Winnie Nwagi wo muri Uganda, Veronica Adane na Salemia bo muri Ethiopia, ndetse na Njerae, Nikita Kering na Bridgit Blue bo muri Kenya.

Ibi bihembo biteganyijwe gutangirwa ku wa 12 Nzeri 2026 mu Mujyi wa Dallas, muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori bizahurirana na AFRIMMA Music Fest, iserukiramuco rihuza umuziki, umuco n’imyidagaduro nyafurika.

Kuba Ariel Wayz ari we muhanzi rukumbi uhagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026 ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, kuko bikomeza kugaragaza ko ibikorwa bye bikomeje kumenyekana no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.

Abategura AFRIMMA batangaje ko ibikorwa byo gutora abahanzi byatangiye, basaba abakunzi b’umuziki muri Afurika no hirya no hino ku isi gushyigikira abahanzi bakunda mbere y’umunsi wo gutangaza abatsinze.

AFRIMMA yatangiye mu 2014 igamije guhemba no guteza imbere impano z’abahanzi bo muri Afurika no muri diaspora. Mu myaka ishize, ibi bihembo byabaye urubuga rukomeye rwafashije abahanzi benshi kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, amaso menshi azaba ahanzwe kuri Ariel Wayz, uzaba ahagarariye ibendera ry’igihugu muri iri rushanwa rihuza bamwe mu bahanzi bafite amazina akomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *