Rutsiro: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore bapfuye 2,000 Frw byo kunywera inzoga

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu, nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yaturutse ku mafaranga 2,000 Frw yari yasabye umugore ngo ajye kunywera inzoga akayamwima.Ibi byabereye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Mucaca, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro.

Amakuru avuga ko nyakwigendera, Mukabarame Vestine, yari aherutse kugabana amafaranga 58,000 Frw mu itsinda ry’ubwizigame. Umugabo we ngo yamusabye 2,000 Frw yo kujya kunywa inzoga, ariko umugore arayamwima, ibintu byakurikiwe n’amakimbirane.

Bivugwa ko amakimbirane yakomeje kugeza bageze mu rugo, aho ukekwa akekwaho kuniga umugore we. Nyuma ngo yamumanitse mu mugozi kugira ngo bigaragare nk’aho yiyahuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Yagize ati: “Ni byo koko umubyeyi Mukabarame Vestine yasanzwe mu nzu yapfuye. Hakekwa umugabo we ko ari we wamwishe bapfa amakimbirane ashingiye ku kuba umugore we yaramwimye 2,000 Frw byo kujya kunywa inzoga, ku yo yari yagabanye mu itsinda.”

SP Twajamahoro yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango no kuyatangira amakuru hakiri kare, agaragaza ko ibiganiro n’ubuhuza bishobora gukumira ibyaha nk’ibi.

Yagize ati: “Ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanyeho.”

Yasabye kandi abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babonye imiryango ifitanye amakimbirane kugira ngo inzego zibishinzwe zibafashe mbere y’uko ibintu bifata indi ntera.

Umurambo wa Mukabarame Vestine wajyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa, mu gihe umugabo ukekwaho ubu bwicanyi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya, aho iperereza rikomeje.

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko amakimbirane yo mu ngo akwiriye gukemurwa binyuze mu biganiro no kwegera inzego zibishinzwe, aho kwishora mu bikorwa by’urugomo bishobora kuviramo abantu kubura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *