Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.

Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho uru rwego rwashyikirizaga abaturage telefone 140 zari zaribwe mu bice bitandukanye by’igihugu, zifite agaciro karenga miliyoni 40 Frw.

Muri icyo gikorwa kandi, RIB yerekanye abantu batatu bakekwaho ubujura bw’izo telefone ndetse n’abandi umunani bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi bikekwa ko byakorewe mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Bugesera.

Dr. Murangira yavuze ko ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe n’uru rwego bwerekana ko ibyaha byinshi by’ubwicanyi byabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2026 byaturutse ku makimbirane yo mu miryango, amakimbirane ashingiye ku mitungo, gufuha hagati y’abashakanye ndetse n’ubusinzi.

Yasobanuye ko muri byinshi muri ibyo byaha, usanga amakimbirane yari amaze igihe kirekire hagati y’abashakanye cyangwa abandi bagize umuryango, ariko ntahabwe umurongo cyangwa ngo akemurwe hakiri kare. Ibyo bibazo bikagenda byiyongera kugeza aho umwe afata icyemezo cyo kwihorera cyangwa gukora ibikorwa by’urugomo bishobora no kuvamo urupfu.

Ati: “Akenshi dusanga hari amakimbirane aba amaze igihe hagati y’abashakanye. Iyo umuntu atashatse ubufasha cyangwa ngo ageze ikibazo cye ku nzego zibishinzwe, rimwe na rimwe birangira afashe icyemezo kibi cyangiza ubuzima bwe n’ubw’abo babana”

Abagabo na bo bafite uburenganzira bwo kurenganurwa

Dr. Murangira yagarutse cyane ku myumvire ikiri mu bice bimwe by’abaturage ivuga ko umugabo wahohotewe n’umugore we adakwiye kubigaragaza cyangwa ngo ashake ubutabera kubera gutinya ko yabonwa nk’uwateshutse ku bugabo bwe.

Yavuze ko iyo myumvire ikwiriye guhinduka kuko amategeko y’u Rwanda arengera buri wese, yaba umugore cyangwa umugabo.

Yagize ati: “Uwahohotewe uwo ari we wese afite uburenganzira bwo gutanga ikirego. Ashobora kugana Isange One Stop Center cyangwa Sitasiyo ya RIB imwegereye. Nta tegeko rivuga ko ubutabera bugenewe igitsina kimwe.”

Yakomeje avuga ko hari abagabo bamwe bahura n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa iryo mu mitekerereze, ariko bakariceceka kubera gutinya uko bazafatwa n’umuryango cyangwa sosiyete muri rusange.

Yashimangiye ko guhishira ihohoterwa cyangwa kurihorera atari byo bikwiye gukorwa, ahubwo ko uwahohotewe akwiye kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo afashwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kwifata si ubugwari, ni ubutwari

Mu butumwa bwe, Dr. Murangira yavuze ko hari abantu benshi bakibona ko umugabo wakubiswe n’umugore akamureka aba ari umunyantege nke cyangwa adafite ubugabo. Yavuze ko iyo myumvire idakwiye kuko umuntu ushoboye kwifata no kugenzura uburakari bwe aba yakoze igikorwa cy’ubutwari.

Ati: “Niba umugore wawe yagukubise ukifata ntiwihanire, ntabwo ari igikorwa cy’ubugwari. Ahubwo ni igikorwa cy’ubugabo kuko uba wabashije kugenzura uburakari bwawe. Umuntu wese ashobora kurakara, ariko si buri wese ushobora kwifata no gufata icyemezo kizima mu gihe arakaye.”

Yongeyeho ko ubugabo nyabwo butagaragarira mu gukoresha ingufu cyangwa guhora ushaka kwishyura ikibi wakorewe, ahubwo bugaragarira mu bushobozi bwo gutekereza ku ngaruka z’ibikorwa byawe no gufata icyemezo kirengera ubuzima bwawe n’ubw’abandi.

Yagize ati: “Ntabwo kuba umugabo ari ukwihorera. Kuba umugabo ni ukumenya uko witwara mu bihe bigoye, ukayobora uburakari bwawe aho kuba bwo bukuyobora. Ni ukumenya gusohoka mu kibazo utagize uwo uhemukira cyangwa ngo wangize ubuzima bwawe.”

Inzego z’ubutabera zakira buri wese

Dr. Murangira yanibukije abaturage ko inzego z’ubutabera mu Rwanda zihora ziteguye kwakira no gufasha umuntu wese wagiriwe nabi, hatitawe ku gitsina, imyaka cyangwa imibereho ye.

Yavuze ko iyo umuntu ageze ikibazo cye ku nzego zibishinzwe, aba ahaye amahirwe ubutabera gukora akazi kabwo no gukumira ko ikibazo cyagera ku rwego rw’icyaha gikomeye.

Ati: “Ntabwo iyo umuntu aje gutanga ikirego tureba niba ari umugabo cyangwa umugore. Tureba ikibazo afite n’uburyo amategeko yamufasha kubona ubutabera.”

Ubutumwa bwo gukumira ubwicanyi

Ubwo butumwa bwa RIB buje mu gihe hakomeje kugaragara ibyaha by’ubwicanyi n’urugomo bikomoka ku makimbirane yo mu miryango no mu bashakanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusaba abaturage kwirinda gufata amategeko mu maboko yabo, gushaka ubufasha igihe cyose bahuye n’ikibazo ndetse no gukoresha inzira z’amategeko mu gukemura amakimbirane.

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 107 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha cy’ubwicanyi, kandi iyo agihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *