Abanyarwanda basuzumisha ubuzima biyongereye bava kuri 45% bagera kuri 73,9%

Kuwa 30 Nyakanga 2026, Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yiswe BK Wellness Festival 2026, igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abakozi bayo n’Abanyarwanda muri rusange.

Iyi gahunda igamije gushyigikira ingamba za Leta zo guteza imbere ubuzima no gukumira indwara, by’umwihariko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku Isi.

Mu muhango wo kuyitangiza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukumira Indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Albert Tuyishime, yashimangiye ko kwirinda indwara zitandura bisaba kugira imibereho myiza irimo gukora siporo no kurya indyo yuzuye.

Yasobanuye ko kwisuzumisha ubuzima buri gihe bifasha umuntu kumenya uko ahagaze, ku buryo ikibazo cyose cyagaragara kigakurikiranwa hakiri kare, bikongera amahirwe yo gukira.

Dr. Tuyishime yavuze kandi ko isuzuma rusange ry’ubuzima ari ingenzi cyane ku bantu bakuze, agaragaza ko nibura umugore ufite imyaka 35 n’umugabo ufite imyaka 40 bakwiye kwisuzumisha byibuze rimwe mu mwaka.

Yagaragaje ko mu myaka itanu ishize, umubare w’Abanyarwanda bakoraga isuzuma rusange wari ukiri muto, kuko wari uri hagati ya 45% na 50%.

Ati: “Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda bakoze isuzuma rusange ry’ubuzima bageze kuri 73,9%.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda, hafi 60% by’impfu ziterwa n’indwara zose biterwa n’indwara zitandura. Ku rwego rw’Isi na ho, izo ndwara zihitana hafi 70% by’abicwa n’uburwayi, bikagaragaza akamaro ko kuzirinda no kuzisuzumisha hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *