Minisiteri y’Uburezi iri gutangaza ku mugaragaro, amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2025/2026 kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026.
Uyu muhango uri kubera i Camp Kigali, ahari abanyeshuri, ababyeyi, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’uburezi.
Amakuru ya NESA agaragaza ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 277,452, mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, O’Level, ari 149,533.
Kuri ubu, umuhango wo gutangaza aya manota uri gukorwa, kandi uri no gukurikiranwa imbonankubone binyuze ku ikoranabuhanga.
NESA ni rwo rwego rushinzwe gutegura no kugenzura ibizamini by’igihugu ndetse no gutangaza amanota yabyo.
Ushobora gukurikirana umuhango imbonankubone
Abanyeshuri n’ababyeyi batabashije kugera i Camp Kigali bashobora gukurikirana umuhango uri kuba Live kuri YouTube, binyuze ku muyoboro wa NESA
Amanota azarebwa ate?
Abanyeshuri bazashobora kureba amanota yabo bakoresheje urubuga rwa NESA/SDMS rwabugenewe gutangirwaho ibisubizo.
Urubuga rwo kureba amanota
Reba amanota ukanze hano Click
Abanyeshuri n’ababyeyi barasabwa gukoresha imiyoboro yemewe ya NESA kugira ngo birinde amakuru atizewe cyangwa imbuga zitari izemewe.











