Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yatangaje ko iyi Ntara igiye kurushaho gushyigikira ishoramari mu turere tuyigize, by’umwihariko mu gufasha imishinga y’ubucuruzi gutangira no kwaguka kuyatangiye.
Yavuze ko hazibandwa ku mishinga ishobora guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo, hashingiwe ku mahirwe n’umwihariko bya buri Karere.
Ibi Guverineri Kayitesi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yasozaga ihuriro ry’ishoramari ryabereye mu Karere ka Huye, ryari rigamije kugaragaza amahirwe ahari no gukomeza gukurura abashoramari.
“Tuzakomeza gufatanya n’abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa mu guhindura amahirwe mo imishinga izana impinduka mu mibereho y’abaturage.”
Guverineri Kayitesi yavuze ko ubufatanye hagati y’ubuyobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi mu gushyira mu bikorwa imishinga ishobora kugira uruhare mu iterambere ry’intara n’imibereho myiza y’abaturage.










