Perezida wa Uganda Yoweri MUSEVENI yagaragaje ko ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba byashyizeho bitabujije igihugu cya Uganda gutera imbere.
Museveni yanditse kuri X yahoze yitwa Twitter ati:
“Twashyizeho itegeko rikumira ubutinganyi, Mr Biden yadukuye mu muryango we wa AGOA, banki y’Isi ihagarika inguzanyo, none ubukungu bwacu bwiyongereyeho 6%”.
Mu 2023, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziherutse gukura Uganda mu muryango wa The African Growth and Opportunity Act (AGOA) ishinja Uganda guhonyora uburenganzira bwa muntu. Banki y’Isi nayo yahise ihagarika inkunga ubwo Uganda yashyiragaho itegeko rikumira abaryamana bahuje ibitsina (Homosexual) , ibi bivugwa ko bibangamiye itsinda ry’abo mu Burayi.
MUSEVENI wayoboye Uganda guhera mu 1986 yavuze ntabwo ajya akagwa n’ibihano, yagaragaje ko abamuteye umugongo batangiye kumugarukira.
Museveni ati: ” Bagarutse batubwira ko turi indakemwa, tubahaye ikaze na none”.
Ibihugu by’amahanga bikomeza kwibasira Uganda kubera itegeko yashyizeho ryamagana ubutinganyi ryasinywe muri Werurwe 2023, ibi bihugu byafatiye ibihano bitakihanganirwa na buri umwe.
MUSEVENI arishimira ko igihugu ke gikomeje gutera imbere nta nkunga z’amahanga kifashishije.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Banki y’Isi nta cyo birabivugaho.