Impamvu 5 zatuma Whatsapp yawe ifungwa burundu

Yisangize abandi

Ese nimero yawe ya Whatsapp yaba yarigeze gufungwa na Whatsapp ku buryo utakongera kuyikoresha? Soma iyi nkuru usobanukirwe impamvu.

Ubusanzwe iyo nimero yawe ya Whatsapp yahagaritswe, ufungura Whatsapp aho kubona ibiganiro wagiranye n’inshuti n’abavandimwe ukabona message ikubwira ko utemerewe gukoresha Whatsapp. Iyo message iba igira iti:

“This account can no longer use WhatsApp”

Tugenekereje mu Kinyarwanda

“Iyi konti ntishobora kongera gukoresha Whatsapp”

Ibi rero bishobora guterwa n’impamvu nyinshi ariko ngiye kukubwira impamvu 5 zishobora kubitera. Si ibyo gusa kuko ndibwakubwire n’uko ushobora kubikuramo no kubyirinda.

Reka turebere hamwe izo mpamvu

1. Kwandikira abantu benshi.

Urubuga rwa Whatsapp ntirwemera ko abantu batanga ubutumwa bwinshi icya rimwe Kandi ku bantu benshi. Whatsapp yashyizeho ibyiciro umuntu agomba gucamo kugira ngo yemererwe kongera umubare w’abantu yohereza ubutumwa, reka turebe ibyo byiciro:

Ikiciro cya 0:

Iyo ugifungura Whatsapp wemererwa kohereza ubutumwa 250 k’umunsi.

Ikiciro cya 1:

Iyo ugeze kuri uru rwego Whatsapp ikwemerera kohereza ubutumwa 1,000 buri munsi.

Ikiciro cya 3:

Ugera kuri iki kiciro iyo abantu woherereza ubutumwa babusoma Kandi bakagusubiza, kuri iki kiciro wemerwa kohereza ubutumwa 10,000 ku munsi.

Ikiciro cya 4:

Aha Whatsapp iba imaze kukwizera wakohereza ingano y’ubutumwa ushatse.

Inama:

  • Uge wirinda guha ubutumwa abantu badasoma ubutumwa bwawe.
  • Ntukohereze ubutumwa bwinshi icya rimwe kubera ko Whatsapp igufata nk’umujura (Spam).

2. Kohereza Links.

Urubuga rwa Whatsapp ntirwemera abantu bohereza links, cyane cyane abukunda kuzohereza abo batabanje kubaza Koko niba bakeneye izo links.

Inama:

  • Ntukoherereze umuntu link utabanje kumubaza Koko niba ayikeneye kubera ko nubikora kenshi Whatsapp yawe izafungwa burundu.

3. Gushyira umuntu muri group utamubajije.

Ikintu abantu badashobora kuba bazi ni uko gushyira umuntu muri group ya Whatsapp atabishaka bishobora gutuma Whatsapp yawe ifungwa burundu. Muri rusange gushyira umuntu muri group ya Whatsapp ntabwo byatuma Whatsapp yawe ifungwa, ariko iyo ushyizemo abantu benshi batabishaka bashobora kukurega kuri Whatsapp maze konti yawe igafungwa.

Inama:

  • Mbere yo gushyira umuntu muri group ya Whatsapp uge umubaza.

4. Kohereza ubutumwa bubi.

Amategeko n’amabwiriza bya Whatsapp bivuga ko bitemera bumwe mu butumwa burimo ubutukuna, ubuserereza umuntu, ubumutera ubwoba, uburimo urwango, ubutumwa bushukana (Scam), n’ubundi bubi.

Iyo bigaragaye ko wijanditse muri ibi bikorwa konti yawe ya Whatsapp ifugwa burundu.

5. Gukoresha Whatsapp messenger.

Ushobora kuba wikanze kubera ko wumvise ko gukoresha Whatsapp messenger bibujijwe. Hariho abantu bakoresha Whatsapp messenger nka Whatsapp Business, Kandi izi ari app zitandukanye. Niba ukora business ugomba gukoresha Whatsapp Business ariko na none niba nta business ukorera kuri Whatsapp ugomba gukoresha Whatsapp messenger.

Inama:

  • Menya impamvu ukoresha Whatsapp, ese niyo kuganiriraho cyangwa uyikoreraho business?

Nyuma yo kubona impamvu zishobora gutuma konti yawe ya Whatsapp ihagarikwa reka turebe uko ushobora kugarura konti ya Whatsapp yahagaritswe.

  1.  Ushobora gusiba iyo wari usanzwe ufitemo ukongera ukayisubizamo (Delete and reinstall)
  2. Andikira itsinda rya Whatsapp rishinzwe gufasha abakiliya maze bagufashe.

Muri make ubu nibwo buryo bwo nyine bushobora kugufasha igihe konti yawe ya Whatsapp yahagaritswe.

Nukurikiza inama zatanzwe muri iyi nkuru ntuzigera ugirana ikibazo na Whatsapp.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *