Kelly yatsindiye miliyoni 100 Frw muri Betting

Kubeting muri betting
Yisangize abandi

Umugabo wo muri Leta ya North Carolina yavuze ko inama yahawe na murumuna we yamufashije gutsindira amafaranga ibihumbi 100 by’amadolari (100,000 $) mu mukino wa tombola w’amakarita aho ugura ikarika ugasabwa gukuraho akayunguruzo ni umukino uzwi nka shishura.

Patrick Kelly, utuye mu mujyi wa Hickory, yabwiye abakozi ba North Carolina Education Lottery ko atari asanzwe agura ayo makarita, ariko ko murumuna we yamugiriye inama yo kugerageza amahirwe ye ku ikarita ya 20 $. Kelly yagize ati:

“Yambwiye ko ngomba kugura iyo karita”

Yampiteyemo ikarita ya 100X The Cash tuyiguguze ku iduka rya Raceway riri kuri U.S. 321 i Hickory maze nsanga natsindiye ibihumbi 100 by’amadolari. Kelly yibutse uko atsindiye ayo mafaranga byaramurenze, ati:

“Naratunguwe cyane,” 

Kelly yavuze ko na murumuna we wamugiriye iyo inama yo kugura iyo karita yishimye. Kelly yagize ati:

“Twahoberanye, byari ibyishimo bikomeye.”

Kelly yavuze ko amafaranga yatsindiye azayakoresha mu kwishyura imyenda y’amashuri ndetse akaba anateganya gukora ishoramari mu myaka izaza.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *