Abaturage babiri bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi, barimo umusore na nyina, batawe muri yombi bakekwaho gutera amazirantoki kwa Mudugudu nyuma y’uko bivugwa ko bashakaga kwihimura ku buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 28 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Kinunga, Akagari ka Rwimitereri, Umurenge wa Murambi.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinunga, Hagumiriza Aaron, yavuze ko atari ubwa mbere umwe muri abo bakekwa akoze iki gikorwa, kuko ngo no mu byumweru bishize yari yigeze gutera amazirantoki iwe.
Uyu muyobozi yavuze ko impamvu ashobora kuba yibasiwe ari uko yakundaga gutanga amakuru ku bikorwa by’ubujura n’urugomo byakorwaga n’abo baturage, bagashyikirizwa inzego z’umutekano.
Yagize ati:“Bayajyanye mu kijerekani ku buryo inzu yose yanukaga cyane. Twabonye uwari wabikoze turanamwirukankana turi kumwe n’imbwa, ageze iwe ahita yinjira mu nzu arikinga. Twahise duhamagara ubuyobozi bumukuramo bumujyanana n’ikijerekani yakoreshaga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Ndayisenga Jean Claude, yavuze ko abaturage babiri bamaze gutabwa muri yombi basanzwe bakekwaho ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubujura.
Yagize ati:“Bitwikiriye ijoro bamena amazirantoki ku muryango w’urugi amanuka mu nzu kwa Mudugudu. Abafashwe ni abantu basanzwe bagaragara mu bikorwa by’ubujura n’urugomo, kandi Mudugudu yakundaga kubatanga bagakurikiranwaho ibyo bakekwagaho. Birakekwa ko babikoze bashaka kumwihimuraho.”
Gitifu Ndayisenga yihanangirije abaturage bafite imyitwarire nk’iyo, ababwira ko guhohotera abayobozi kubera ko bakoze inshingano zabo na byo ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe aho kwishora mu bikorwa by’urugomo cyangwa kwihorera, kuko bishobora guteza umutekano muke mu baturage.
Kuri ubu, aba baturage bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Rwanda Investigation Bureau ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri umwe muri iki gikorwa.
Iki kibazo cyateye impungenge bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko ibikorwa byo gutera amazirantoki no kwibasira abayobozi bikwiye kwamaganwa kuko bishobora guhungabanya umutekano n’imibanire myiza hagati y’abaturage n’ubuyobozi.











