Macron yahamagaje inama idasanzwe kubera inkongi zugarije Bordeaux

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahamagaje inama idasanzwe y’Abaminisitiri mu rwego rwo gusuzuma ingamba zihutirwa zo guhangana n’inkongi z’umuriro zikomeje gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu, zirimo n’izegereje Umujyi wa Bordeaux mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Bufaransa. Izi nkongi zatewe n’ubushyuhe bukabije n’umuyaga mwinshi, byatumye umuriro ukwira vuba, usenya amashyamba n’ibindi bikorwa remezo ndetse uhatira abaturage…

Soma inkuru yose

Muri Mali: Hafunguwe Ikigo Mpuzamahanga cy’Abakora Imigenzo Gakondo

Mu Murwa Mukuru wa Mali, Bamako, hafunguwe ikigo cyiswe Centre de Sorcellerie de Bamako, cyatangajwe nk’ikigo mpuzamahanga kigamije guhuza abantu bavuga ko bafite ubumenyi bwa gakondo burimo ubupfumu n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’imigenzo gakondo. Amakuru yatangajwe na televiziyo yo muri Mali agaragaza ko iki kigo cyafunguwe mu nyubako y’igorofa nyinshi, kikazajya cyakira abantu bo mu…

Soma inkuru yose

Putin yavuze ko intambara itazarangira u Burusiya butaragera ku ntego zabwo

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazahagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kugeza igihe intego zacyo zose zizaba zagezweho, nubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakomeje gusaba ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’ubukungu ryabereye i Saint Petersburg ku wa 5 Kamena 2026, Putin yavuze ko…

Soma inkuru yose

Togo yakuyeho “Visa” ku Banyafurika bose mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza

Leta ya Togo yatangaje ko abaturage bose bakomoka mu bihugu bya Afurika batagikeneye visa kugira ngo binjire muri iki gihugu, mu cyemezo cyafashwe nk’intambwe ikomeye igamije guteza imbere ubumwe bwa Afurika no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane. Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, kikaba cyashyizweho…

Soma inkuru yose

U Bugereki bwafashe icyemezo cyo gukumira abana bari munsi y’imyaka 15 ku mbuga nkoranyambaga

Guverinoma y’u Bugereki yatangaje gahunda nshya igamije kurinda abana bato ingaruka ziterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga, aho guhera tariki ya 1 Mutarama 2027 abana bose bari munsi y’imyaka 15 bazaba babujijwe kuzikoresha. Iyi gahunda iri mu mushinga w’itegeko riteganyijwe gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, rikaba rifite intego nyamukuru yo kurwanya ibibazo bigenda byiyongera byibasira…

Soma inkuru yose