Togo yakuyeho “Visa” ku Banyafurika bose mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza

Leta ya Togo yatangaje ko abaturage bose bakomoka mu bihugu bya Afurika batagikeneye visa kugira ngo binjire muri iki gihugu, mu cyemezo cyafashwe nk’intambwe ikomeye igamije guteza imbere ubumwe bwa Afurika no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane.

Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, kikaba cyashyizweho umukono na Faure Gnassingbé, Perezida w’Inama Nkuru ya Togo.

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko abaturage bose bafite pasiporo zemewe n’amategeko zo mu bihugu bya Afurika bemerewe kwinjira muri Togo no kuhaguma mu gihe kitarenze iminsi 30 badafite visa.

Togo yavuze ko igamije gushyigikira ubumwe bwa Afurika

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Calixte Batossie Madjoulba, Minisitiri w’Umutekano wa Togo, yavuze ko iki cyemezo kigamije gukomeza gushyigikira gahunda y’ubwisanzure bw’Abanyafurika mu ngendo no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byo ku mugabane.

Yasobanuye ko koroshya ingendo hagati y’Abanyafurika bizafasha kongera ubuhahirane, guteza imbere ubukungu no koroshya ibikorwa by’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.

Ati: “Togo yifuza kuba kimwe mu bihugu bishyigikira gahunda z’ubumwe bwa Afurika no kubaka umugabane ufite imipaka yorohereza abaturage bawo kugenderana no gukorana.”

Icyemezo kiri muri politiki yo “gufungura igihugu”

Ubuyobozi bwa Togo bwagaragaje ko iki cyemezo kiri mu murongo wa politiki ya Perezida Faure Gnassingbé yo “gufungura igihugu”, hagamijwe gutuma Togo irushaho kuba igihugu gifunguye ku Banyafurika ndetse n’abashoramari.

Bwavuze kandi ko iki cyemezo gishingiye ku mahame ya Pan-Africanisme ashyigikira Afurika yunze ubumwe kandi ifite ubwisanzure mu bikorwa by’ubukungu n’imibereho.

Abasesenguzi bavuga ko gukuraho visa ku Banyafurika bishobora gufasha Togo gukurura ba mukerarugendo, abacuruzi n’abashoramari benshi baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Hari ibisabwa mbere yo kwinjira muri Togo

Nubwo visa yavanyweho ku Banyafurika, ubuyobozi bwa Togo bwatangaje ko hari ibisabwa abagenzi bazakomeza kubahiriza mbere yo kwinjira muri icyo gihugu.

Abifuza kujya muri Togo bazajya basabwa kuzuza inyandiko ibanziriza urugendo nibura amasaha 24 mbere yo kugera muri iki gihugu.

Bazanasabwa kugira icyangombwa cy’urugendo kizajya kigaragazwa ku mupaka mbere yo kwemererwa kwinjira.

Iki cyemezo cya Togo cyitezweho gukomeza gushimangira ibiganiro bimaze igihe bikorwa ku rwego rwa Afurika bigamije koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika hagati y’ibihugu byo ku mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *