Kenya: Abahinzi babiri batawe muri yombi bakekwaho kuroga inzovu

Abahinzi babiri bo muri Kenya batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’inzovu 18 zapfiriye mu gace gakikije Pariki ya Amboseli, nyuma yo gukekwa ko zarozwe n’ibinyabutabire byangiza.

Inzovu 18 zimaze gupfa hagati ya tariki ya 24 Kamena na 26 Nyakanga 2026 mu gace ka Amboseli, Kimana Sanctuary ndetse na Kuku Group Ranch.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cya Kenya gishinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi (KWS), Paul Wambi, yatangaje ko umubare w’inzovu zapfuye wazamutse uva kuri 16 ugera kuri 18.

Ati: “Umubare w’izapfuye wageze kuri 18 kugeza ubu. Indi nzovu imwe iri gukurikiranwa hafi n’abaganga bacu b’amatungo. Abaganga bacu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubare utazongera kwiyongera.”

Ibizamini byagaragaje ibimenyetso by’uburozi

KWS yatangaje ko ibizamini bya mbere byakorewe ku bisigazwa by’inzovu byagaragaje ibimenyetso by’uburozi bukomeye.

Prof. Erustus Kanga, Umuyobozi Mukuru wa KWS, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abarinzi b’Inyamaswa muri Pariki ya Tsavo West ku wa 31 Nyakanga, yavuze ko isuzuma ryakozwe n’abaganga b’amatungo ryagaragaje ko izo nzovu zishobora kuba zarariye cyangwa zanyoye ibintu byandujwe n’imiti yica udukoko.

Iyi miti ngo yakoreshejwe mu mirima y’inyanya iri hafi ya Pariki ya Amboseli, Kimana Sanctuary na Kuku Group Ranch.

Nk’uko IGIHE ibitangaza, aka gace gafite imirima myinshi y’ubuhinzi iri hafi y’inzira inyamaswa zikoresha mu kwimuka, ibintu bishobora gutuma habaho imikoranire ya hafi hagati y’inyamaswa n’abaturage bakora ubuhinzi.

Abakekwa bakurikiranwe mu ibanga

Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Ubutasi rwa Kenya ryamaze ibyumweru bibiri rukurikirana imirima itandukanye yo muri ako gace.

Abakozi b’ubutasi ngo binjiye muri imwe muri iyo mirima biyita abakozi basanzwe, kugira ngo babone amakuru afasha mu kumenya inkomoko y’ibyateje urupfu rw’izo nzovu.

Umwe mu bakekwa, ukomoka muri Tanzania, bivugwa ko ari we wateguye umugambi wo kuroga izo nyamaswa. Yafatiwe i Nairobi ku wa Kane nijoro, mu gihe undi bakekwa yafatiwe mu Ntara ya Kajiado.

Hari abandi bahinzi bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari amakuru bafite kuri iki kibazo cyangwa niba hari uruhare baba baragizemo.

Umwe mu bakora iperereza yavuze ko hari ibimenyetso by’uko izo nzovu zanyoye amazi yari yashyizwemo ikinyabutabire cy’uburozi.

KWS yiyemeje kurinda inzovu

Ati: “Ubu biragaragara ko inyamaswa zanyoye amazi yari yashyizwemo ikinyabutabire cy’uburozi, yashyizwe ahantu hateguwe ku buryo inyamaswa zitashoboraga kuyarengaho.”Uyu mupolisi ukora iperereza yavuze kandi ko hari amakuru y’uko ibinyabutabire byakoreshejwe bishobora kuba byarinjijwe muri Kenya biturutse mu gihugu cy’abaturanyi. Gusa, kugeza ubu, ntiharamenyekana impamvu nyir’izina yaba yaratumye uwo muntu ategura kwica izo nyamaswa.

Paul Wambi yavuze ko abakekwa babiri b’abagabo bari mu maboko y’inzego z’ubutabera, mu gihe iperereza rigikomeje gushaka abandi bashobora kuba bafite aho bahuriye n’iki kibazo.

Ati: “Kugeza ubu abakekwa babiri b’abagabo bari mu maboko y’inzego z’ubutabera. Itsinda ry’inzego zitandukanye ririmo gushakisha abandi. Abakekwa bazagezwa imbere y’ubutabera mu gihe gikwiye. Tugomba kurinda inyamaswa zacu ari ishema ry’igihugu.”Pariki ya Amboseli iherereye mu Ntara ya Kajiado, ifite ubuso bwa kilometero kare 392. Ni imwe muri pariki zikomeye muri Kenya kandi ikurura ba mukerarugendo benshi kubera amashyo menshi y’inzovu ayibarizwamo.

Ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa zo mu gasozi ni imwe mu nkingi z’ubukungu bwa Kenya, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu mibereho y’abaturage batuye hafi y’ibice birinzwe.

Nk’uko IGIHE ibitangaza, hafi 80% by’inyamaswa zo muri ako gace ziba hanze y’imipaka ya pariki, bigatuma ubufatanye hagati y’abaturage, abahinzi n’inzego zishinzwe kurengera inyamaswa uba ingenzi mu gukumira amakimbirane n’ibikorwa byangiza ibinyabuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *