Menya indwara zitandukanye zifata ‘Prostate’ n’uburyo wakwirinda

Iyo havuzwe ijambo “Prostate”, abantu benshi bahita batekereza kanseri, nyamara abaganga bavuga ko kanseri ari imwe gusa mu ndwara nyinshi zishobora gufata uru rugingo rw’umubiri w’umugabo.

Prostate ni urugingo rujyanye n’imyororokere y’abagabo, ruherereye munsi y’uruhago rw’inkari. Rukora amatembabuzi afasha intangangabo kubaho no gukora neza. Abahanga mu buvuzi bavuga ko uko umugabo agenda akura, ari na ko ibyago byo kugira ibibazo bya Prostate byiyongera, cyane cyane nyuma y’imyaka 40.

Indwara zikunze gufata Prostate

Hari indwara zitandukanye zishobora kwibasira Prostate zirimo uburwayi buterwa n’ubwandu bwa mikorobe, kubyimba kwa Prostate ndetse na kanseri. Ubwandu bwa mikorobe bushobora guterwa n’indwara zo mu nzira y’inkari cyangwa izandurira mu mibonano mpuzabitsina, bukaba bwatuma umuntu agira ububabare no kwihagarika nabi.

Hari kandi ikibazo cyo kubyimba kwa Prostate gikunze kugaragara ku bagabo bageze mu zabukuru, aho uru rugingo rwaguka rukabangamira uburyo inkari zisohoka.

Kanseri ya Prostate ikomeje guhangayikisha abagabo

Inzobere mu buzima zigaragaza ko kanseri ya Prostate iri mu ndwara za kanseri zikunze kwibasira abagabo cyane ku Isi. Iyo ikiri mu ntangiriro, hari igihe umuntu atabona ibimenyetso, ariko uko igenda ikura bishobora gutuma umuntu:

  • Yihagarika kenshi cyane cyane nijoro
  • Yumva ububabare igihe cyo kwihagarika
  • Abona amaraso mu nkari cyangwa mu masohoro
  • Agira ububabare mu mugongo cyangwa mu gice cyo hasi

Abafite ibyago byinshi byo kuyirwara

Abaganga bavuga ko abagabo bafite imyaka irenga 40 bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara za Prostate, cyane cyane abafite amateka y’iyi ndwara mu muryango.

Hari kandi ibintu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate birimo:

  • Umubyibuho ukabije
  • Kunywa itabi n’inzoga nyinshi
  • Kurya cyane inyama zitunganyije n’ibinure byinshi
  • Kutagira imyitozo ngororamubiri

Uburyo bwo kwirinda

Inzobere mu buzima zigira inama abagabo gukora siporo buri gihe no kurya indyo yuzuye igizwe n’imboga n’imbuto. Banashishikarizwa kurya ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine E na Lycopene iboneka cyane mu nyanya, ndetse no kugabanya ibinure byinshi mu mafunguro. Abagabo basabwa kandi kwisuzumisha Prostate hakiri kare, kuko kuvumbura ikibazo mu ntangiriro byoroha kuvurwa no gukumira ingaruka zikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *