Nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko ibikoresho byinshi bya AI bitita ku bibazo byihariye abanyeshuri bo muri Afurika bahura na byo umushakashatsi wo muri Afurika y’Epfo, Dr. Nosipho Mavuso, yakoze uburyo bushya bushingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) bugamije gufasha abanyeshuri bo muri za kaminuza zifite ubushobozi buke kubona inama zibafasha guhitamo imyuga n’inzira z’ubuzima bwabo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Nelson Mandela University, aho bwagaragaje ko abanyeshuri benshi, cyane cyane abo muri za kaminuza zo mu cyaro, bagera muri kaminuza batarigeze bahabwa inama z’umwuga (career guidance), bigatuma bahitamo amasomo batazi neza aho azabageza.
“AI isanzwe ikoreshwa ntiha agaciro ibibazo bya Afurika”

Dr. Mavuso, wigisha Ikoranabuhanga (Information Technology) muri Walter Sisulu University, yavuze ko nubwo hari porogaramu nyinshi zikoresha AI zifasha abantu guhitamo imyuga, inyinshi zakozwe zishingiye ku mibereho yo mu Burayi cyangwa muri Amerika.
Yagize ati:”Ibi bikoresho birahari, ariko ntibyubakiye ku mibereho yacu. Hari icyuho kinini kandi kiragaragara.”
Ubushakashatsi bwe bwakorewe ku banyeshuri 180 biga IT bwerekanye ko izi porogaramu zidakunze kuzirikana ibibazo nk’ubukene, itandukaniro mu iterambere hagati y’uturere, ikibazo cy’ikoranabuhanga ridagera hose ndetse n’imiterere y’uburezi muri Afurika.
Abanyeshuri benshi bagera muri kaminuza badafite amakuru ku myuga
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri benshi bo muri za kaminuza zo mu cyaro:
- Batigeze bahabwa inama z’umwuga bakiri mu mashuri yisumbuye.
- Kaminuza zidakunze kubagezaho amakuru ku mahirwe ahari.
- AI isanzwe ikoreshwa itanga ibisubizo rusange, idahinduka bitewe n’imiterere y’umunyeshuri.
Hari n’abanyeshuri bavuze ko bahisemo kwiga IT atari ukubera ko bayikundaga, ahubwo ari yo masomo yabonye umwanya wo kubakira.
Dr. Mavuso yagize ati:”Nabonye abanyeshuri benshi, cyane cyane abo muri za kaminuza zo mu cyaro, bafite ibibazo bikomeye byo kutamenya neza imyuga bahitamo.”
Bakeneye inama zishingiye ku buzima bwabo nyabwo
Abanyeshuri baganiriye n’abashakashatsi bavuze ko bifuza inama z’umwuga zishingiye ku buzima babamo.
Bashimangiye ko badakeneye porogaramu zibabwira imyuga iboneka gusa muri Amerika cyangwa u Burayi, ahubwo bifuza izerekana amahirwe ashoboka mu ntara batuyemo, ubushobozi bafite ndetse n’imiterere y’isoko ry’umurimo muri Afurika y’Epfo.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umunyeshuri wo muri Gauteng adafite amahirwe angana n’uwo muri Eastern Cape cyangwa Limpopo, bitewe n’itandukaniro mu bikorwa remezo, internet ndetse n’uburyo amashuri ateye.
Uburyo bushya bwa AI buha agaciro amateka y’umunyeshuri
Dr. Mavuso yakoze uburyo bugizwe n’ibice bitandatu by’ingenzi, burimo:
- Gusesengura amateka n’imibereho y’umunyeshuri.
- Kureba ubushobozi bwa kaminuza yigamo
- Gukoresha AI mu gufata ibyemezo.
- Guhuza integanyanyigisho n’isoko ry’umurimo.
- Gufatanya n’inzego zitandukanye.
- Gutanga inama zihinduka bitewe n’imiterere ya buri munyeshuri.
Ibi bitandukanye n’uburyo busanzwe butanga ibisubizo bimwe ku bantu bose.
Bushobora kugabanya abanyeshuri bata ishuri
Abashakashatsi bavuga ko ubu buryo bushobora gufasha abanyeshuri guhitamo amasomo ajyanye n’ubushobozi bwabo n’intego bafite, bikagabanya umubare w’abava mu mashuri batayarangije kubera guhitamo nabi.
Dr. Mavuso avuga ko yifuza gukomeza uyu mushinga awugeza ku rwego rwa porogaramu (digital platform) yakwifashishwa n’amashuri menshi ari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Yongeraho ko ubushakashatsi bukwiye no kwagurwa bukava ku banyeshuri ba IT bukagera no ku biga andi mashami, harimo ubumenyi mbonezamubano n’indimi.
Ubushakashatsi bushobora gufasha Afurika yose

Umwarimu Prof. Darelle van Greunen, wayoboye ubu bushakashatsi muri Nelson Mandela University, yavuze ko Afurika ikeneye ibisubizo byubakiye ku bibazo byayo aho gukoresha ibikoresho byakorewe ahandi.
Yagize ati: “Iyo AI yubakiye ku makuru yo mu bihugu bikize gusa, ishobora gutanga inama zitajyanye n’ibibazo abanyeshuri bo muri Afurika bahura na byo”.
Yavuze ko ubu bushakashatsi bushobora guhindura uburyo abantu babona inama z’umwuga, aho zitazongera kuba amahirwe ahabwa abanyeshuri bo mu mashuri akomeye gusa, ahubwo zikazaboneka kuri buri munyeshuri, aho yaba atuye hose cyangwa uko yaba ahagaze mu bukungu.
Mu gihe ubwenge buhangano bukomeje guhindura uburyo abantu biga no gukora, ubushakashatsi bwa Dr. Nosipho Mavuso bwerekana ko AI ishobora no kuba igisubizo ku kibazo cy’igihe kirekire cyo kubura inama z’umwuga mu mashuri yo muri Afurika.
Iyo yubakiye ku mibereho n’ibibazo by’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika, AI ishobora gufasha urubyiruko gufata ibyemezo byiza ku mashuri n’imyuga, kugabanya guta amashuri no kubategurira neza isoko ry’umurimo.

Src: IAfrica










