Ibimenyetso 8 by’indwara z’umutima ku bana ababyeyi badakwiye kwirengagiza

Indwara z’umutima zikunze gufatwa nk’izibasira abantu bakuru, nyamara n’abana na bo zishobora kubibasira, ndetse hari abazivukana. Abaganga bagaragaza ko iyo zimenyekanye hakiri kare, abana benshi bashobora kuvurwa bagakira, bityo bagakura neza nk’abandi.

Ibi byagarutsweho na Dr. Rusingiza Emmanuel, inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu kiganiro cyatambutse kuri Podcast ya CHUK, aho yasobanuye uko indwara z’umutima ku bana zigaragara, ibimenyetso byazo ndetse n’akamaro ko kuzisuzumisha hakiri kare.

Yavuze ko nubwo indwara z’umutima muri rusange zigoye kuzirinda, abana bafite amahirwe menshi yo kuvurwa bagakira iyo ikibazo kibonetse mbere y’uko gikomera. Yasobanuye ko bitandukanye n’abakuru, kuko ku bana akenshi baba bafite inenge bavukanye ishobora gukosorwa, mu gihe ku bantu bakuru indwara z’umutima zikunze guterwa n’izindi ndwara zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete cyangwa izindi ndwara zifata imiyoboro y’amaraso.

Imibare igaragaza ko indwara z’umutima zikomeje kuba ikibazo gikomeye ku rwego rw’Isi, aho zihitana abana n’ingimbi n’abangavu barenga ibihumbi 300 buri mwaka bafite munsi y’imyaka 20.

Indwara z’umutima ku bana ziba ziteye zite?

Dr. Rusingiza yavuze ko indwara z’umutima ku bana zigabanyijemo ibyiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kigizwe n’abana bavukana umutima ufite inenge. Ibi biterwa n’uko umutima uba utaremwe neza igihe umwana yari akiri mu nda ya nyina.

Yasobanuye ko izo nenge zishobora kuba ari imyenge iri mu mutima, ibibazo byo ku miryango y’umutima cyangwa imiyoboro y’amaraso itaremwe neza. Ibi ni byo byiganje mu ndwara z’umutima ziboneka ku bana.

Hari kandi abana bavuka bafite umutima muzima, ariko nyuma bakaza kuwurwara bitewe n’izindi ndwara cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

Ibimenyetso ababyeyi bakwiye kwitondera

Ababyeyi basabwa kutirengagiza impinduka zigaragara ku mwana, kuko zishobora kuba ari ibimenyetso by’indwara y’umutima.

Kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara ni uko umwana ahumeka cyane cyangwa agahumekera hejuru, rimwe na rimwe igituza kikaza imbere igihe ahumeka.

Ku bana bonsa, ushobora gusanga bafata uturuhuko twinshi hagati yo konsa, bakananirwa kurangiza konsa kuko umutima uba udakora neza, ugatuma umubiri ukoresha imbaraga nyinshi. Bene abo bana kandi bakunda kubira ibyuya byinshi, nubwo baba batagize ikindi gikorwa kibinaniza.

Ikindi kimenyetso ni ukurwara umusonga kenshi cyangwa izindi ndwara zifata ibihaha. Ibi biterwa n’uko amaraso menshi ashobora kujya mu bihaha kurusha uko bikwiye bitewe n’imikorere idahagije y’umutima.

Iyo ikibazo gikomeje, umwana ashobora kudakura neza, ibiro ntibyiyongere nk’uko bikwiye ndetse bamwe bakagwingira.

Hari n’abahinduka ibara ku nzara, ku rurimi cyangwa mu kanwa, aho hagaragara ubururu cyangwa umukara bitewe n’uko umubiri uba utabona umwuka wa oxygène uhagije.

Mu gihe uburwayi bukomeye cyane, umwana ashobora gutangira kubyimba mu maso, mu nda ndetse no ku nzara, bikajyana no kugira umwuka muke.

Kumenya ikibazo hakiri kare ni byo bitanga amahirwe yo gukira

Dr. Rusingiza yavuze ko ababyeyi bakwiye kujyana abana kwa muganga bakimara kubona kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bimenyetso.

Yashimangiye ko iyo indwara y’umutima ivuwe hakiri kare, amahirwe yo gukira aba menshi kandi ubuvuzi ntibuba buhenze nk’igihe ikibazo cyarengeranye.

U Rwanda rwateye intambwe mu buvuzi bw’indwara z’umutima

Uyu muganga yavuze ko ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda bumaze gutera imbere ku buryo bushimishije.

Mu myaka yashize, u Rwanda rwashingiraga ku baganga b’inzobere bazaga mu gihe gito bakongera bakagenda, ibintu byatumaga abarwayi bamwe batabona ubuvuzi ku gihe.

Gusa kuva mu mwaka wa 2022, igihugu gifite abaganga bahoraho bavura indwara z’umutima, harimo n’izifata abana. Ibi byafashije Abanyarwanda kubona ubuvuzi imbere mu gihugu, ndetse ubuvuzi bugatangwa hifashishijwe ubwishingizi bwa Mituweli. Ku bafite ibibazo bisaba ubuvuzi buhanitse kurushaho, boherezwa mu mahanga.

Hari ibyo ababyeyi bakora bikagabanya ibyago

Nubwo indwara nyinshi z’umutima ku bana zituruka ku nenge bavukana, hari ingamba zafasha kugabanya zimwe mu ngaruka.

Dr. Rusingiza yavuze ko indwara ya gapfura igomba kuvurwa neza kandi hakiri kare. Yasobanuye ko iyo idavuwe neza ishobora gutera ibibazo by’umutima, ndetse hari abantu bakuru bavurwa indwara z’umutima usanga zarakomotse ku kuba barigeze kurwara gapfura bakiri bato ntivurwe uko bikwiye.

Yanagaragaje ko kwipimisha inda buri gihe ari ingenzi cyane. Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, abaganga bashobora gusuzuma umwana akiri mu nda bakamenya niba afite ikibazo cy’umutima, bityo bagategura aho azavukira n’ubuvuzi azahabwa akimara kuvuka.

Mu bihugu bifite ubuvuzi buhanitse cyane, hari n’igihe abana bamwe bavurwa bakiri mu nda ya ba nyina mbere yo kuvuka.

Dr. Rusingiza yasoje asaba ababyeyi kutirengagiza ibimenyetso bidasanzwe babona ku bana babo, kuko kwisuzumisha hakiri kare bishobora kurokora ubuzima bw’umwana no kumufasha gukura afite ubuzima bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *