Australia: Umugore w’Umunyarwandakazi wari umaze ibyumweru bitatu ashakishwa yabonetse yapfuye

Melbourne, Australia, Umunyarwandakazi witwa Yvonne, wari umaze ibyumweru bitatu yarabuze mu mujyi wa Melbourne muri Australia, yabonetse yapfuye, nk’uko ubutumwa bwatanzwe mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi bubivuga.

Yvonne yari atuye muri leta ya Victoria hamwe na nyina ndetse n’umuvandimwe we muto. Yari amaze igihe ashakishwa nyuma yo kuburirwa irengero mu gace ka PARC, bituma Abanyarwanda batuye muri Melbourne bifatanya mu bikorwa byo kumushakisha.

Amakuru yatanzwe n’umuryango w’Abanyarwanda avuga ko umurambo we wabonetse ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ubwo umwe mu bagize uwo muryango yawubonaga mu mugezi uri hafi ya PARC, ahantu bivugwa ko ari na ho Yvonne yaburiye.

Abagize umuryango w’Abanyarwanda muri Melbourne bari bamaze ibyumweru bitatu bakora ibikorwa byo gushakisha Yvonne, mu gihe umuryango we n’inshuti bari bafite impungenge ku buzima bwe n’aho yaba aherereye.

Urupfu rwe rwababaje umuryango we, inshuti ndetse n’Abanyarwanda benshi baba muri Australia, cyane cyane abari baragize uruhare mu bikorwa byo kumushakisha.

Umuryango w’Abanyarwanda wasabye abantu gukomeza kuwushyigikira no kuwushyira mu masengesho muri ibi bihe bikomeye.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye yemejwe ku cyateye urupfu rwa Yvonne. Biteganyijwe ko inzego zibishinzwe zizakomeza iperereza kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’impamvu y’urupfu rwe.

Itangazo ryarangishaga nyakwigendera Yvonne

Isoko: Hobe News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *