Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, yamennye litiro zirenga 3,000 z’inzoga z’inkorano zizwi nka “Nyirantare”, zari zafatiwe mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara.
Izi nzoga zari zibitswe mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bwinyambo, Akagari ka Rwanza, aho zakorerwaga zikanagurishwa abaturage babwirwa ko ari urwagwa, nyamara zarimo uruvangavange rw’ibintu bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima.
Polisi: “Ubufatanye n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko izi nzoga zafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, agaragaza ko uruhare rwabo rukomeje kuba ingenzi mu gukumira ibyaha.
Yavuze ko abakoraga izi nzoga bakoreshaga ibikoresho bitandukanye birimo isukari, amazi n’umusemburo wa Pakimaya, bakabicururiza abaturage babeshya ko ari urwagwa rusanzwe.
Yibukije abaturage kwirinda gukora, gucuruza cyangwa kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko bishyira ubuzima bw’ababinywa mu kaga.
Uwaengaga izi nzoga yemeye amakosa

Umwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa yemeye ko yakoraga izi nzoga azi neza ko zitujuje ubuziranenge.
Yavuze ko bazengaga inzoga nyinshi bakazigurisha abaturage bazita urwagwa, anasaba imbabazi abazinywaga kubera ingaruka zashoboraga kubageraho.
Abaturage bavuga ko zari ikibazo gikomeye
Abaturage bo mu Murenge wa Save bavuga ko izi nzoga zari zimaze igihe ziteza ibibazo birimo uburwayi, amakimbirane yo mu miryango, urugomo ndetse n’ibindi byaha.

Nyirabigwi Pierre yavuze ko hari abantu banywaga izi nzoga bagataha bataye ubwenge, bikarangira bateje amakimbirane mu ngo zabo, ashimira Polisi n’izindi nzego ku bw’igikorwa cyo kuzirandura.

Nyirandikubwimana Claudine na we yavuze ko izi nzoga zatumaga bamwe batita ku miryango yabo, amafaranga yose bakayarangiza banywa, bikagira ingaruka ku mibereho y’abana.
Ubuyobozi bwiyemeje gukomeza kurwanya inzoga z’inkorano

Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge biri mu bikorwa byashyizwemo imbaraga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yemeye ko hakiri bamwe bagerageza kuzikora rwihishwa, ariko ashimangira ko ubuyobozi buzakomeza gukorana n’inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bicike burundu.
Polisi yongeye gusaba abaturage gutanga amakuru

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gisagara, SSP BT Karekezi, yavuze ko amakuru atangwa n’abaturage ari yo afasha gukumira ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka.
Yasabye abaturage kudahishira abakora, babika cyangwa bacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ashimangira ko Polisi itazihanganira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bizakomeza hirya no hino mu karere, hagamijwe kubaka umutekano urambye no kurinda ubuzima bw’abaturage.
Iki gikorwa kiri mu bukangurambaga bwagutse
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikomeje gukorera mu Ntara y’Amajyepfo, bugamije gukumira ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge, ubujura n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.













