Amerika yongeye kugaba ibitero muri Iran

Impungenge zongeye kwiyongera ku mubano wa Amerika na Iran nyuma y’uko ingabo za Amerika zigabye ibitero bishya mu majyepfo ya Iran, mu gihe impande zombi zari zikomeje ibiganiro byo gushaka uko umwuka mubi wagabanuka.

Ibi bitero byibanze ku birindiro bivugwaho kubikwamo misile n’ibikoresho by’igisirikare cyo mu mazi hafi y’inzira ya Hormuz, inzira ifite akamaro gakomeye mu bucuruzi bwa peteroli ku Isi. Amerika yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe mu rwego rwo kwirinda ibitero bishobora kugabwa ku ngabo zayo zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umuvugizi w’ingabo za Amerika muri aka karere, Capt Tim Hawkins, yavuze ko igihugu cye gikomeje gufata ingamba zo kurinda abasirikare bacyo no gukumira ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano.

Ati: “Tuzakomeza gukora ibikenewe byose kugira ngo ingabo zacu zigume mu mutekano, cyane cyane mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje.”

Amakuru aturuka muri Iran avuga ko mu mujyi wa Bandar Abbas humvikanye urusaku rukomeye rw’iturika, ndetse inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza ku byabaye. Bandar Abbas ni umwe mu mijyi ifite ibirindiro bikomeye by’ingabo zirwanira mu mazi za Iran.

Nubwo Iran itarahita isubiza ibyo bitero mu buryo bwa gisirikare, abayobozi bayo bakomeje gutangaza ko ibiganiro biri hagati yayo na Amerika bikomeje kugenda neza. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baqai, yavuze ko impande zombi zikiri gushaka aho zihuriza ku ngingo z’ingenzi zigize amasezerano ategerejwe.

Ku ruhande rwa Amerika, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio yavuze ko hakiri icyizere cyo kugera ku masezerano, nubwo ibiganiro bikomeje kugorana.Ati: “Hari byinshi bikiri kuganirwaho, ariko turacyizera ko intambwe nziza ishobora guterwa.”

Rubio yanavuze ko Perezida Donald Trump yiteguye gushyigikira amasezerano igihe yaba ageze ku rwego rushimishije impande zombi.

Iyi ntambara hagati ya Amerika na Iran yatangiye gukaza umurego kuva muri Gashyantare 2026, ibintu byagize ingaruka ku bukungu bw’Isi, cyane cyane ku bucuruzi bwa peteroli. Inzira ya Hormuz inyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku Isi, bityo umutekano muke muri ako gace ugatuma ibiciro bya peteroli bizamuka ku masoko mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *