Ubushakashatsi bushya bwakozwe na University of Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko imiti yifashishwa mu kongera akanyabugabo, nka Viagra, ishobora kugira uruhare mu kurinda abagabo indwara ya glaucoma ishobora gutera ubuhumyi.
Abashakashatsi bakurikiranye abagabo ibihumbi 74 bafite imyaka irenga 40 mu gihe cy’imyaka itatu. Muri bo, abarenga ibihumbi 41 bakoreshaga iyi miti mu buryo buhoraho.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko abagabo banywa Viagra bagira amahirwe menshi yo kutarwara glaucoma ugereranyije n’abatayikoresha, ku kigero cya
Glaucoma ni iki?
Glaucoma ni indwara yangiza umutsi ujyana amashusho ku bwonko (optic nerve). Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora gutera ubuhumyi bwa burundu.
Inzobere zivuga ko ikibazo gikomeye kuri iyi ndwara ari uko akenshi itagaragaza ibimenyetso hakiri kare, bigatuma benshi bayimenya yarageze kure
Impamvu Viagra ishobora gufasha
Abashakashatsi bavuga ko iyi miti ishobora gufasha kubera uburyo ituma amaraso atembera neza mu mubiri, harimo no mu bwonko ndetse no mu maso.
Uwakoze ubu bushakashatsi, Dr Felipe Medeiros, yavuze ko nubwo iyi miti isanzwe ikoreshwa ku bafite ibibazo by’akanyabugabo, ibimenyetso byerekana ko ishobora no kugira izindi nyungu bikomeje kwiyongera.
Yavuze kandi ko ubushakashatsi bwabanje bwerekanye ko iyi miti ishobora gufasha no ku zindi ndwara zirimo:
- Raynaud’s disease
- CysticFibrosis
- ndetse n’izindi ndwara zifitanye isano n’imikorere y’imitsi n’amaraso
Imibare iteje impungenge
Glaucoma Research Foundation ivuga ko muri Amerika abantu barenga miliyoni enye bafite glaucoma.
Iki kigo kivuga kandi ko iyi ndwara ari imwe mu mpamvu zikomeye zitera ubuhumyi, kuko abarenga 12% bafite ibibazo by’ubuhumyi baba barabitewe na glaucoma.
Haracyakenewe ubushakashatsi
Nubwo ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitanga icyizere, abahanga bavuga ko hakiri ngombwa gukomeza gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza uko iyi miti irinda glaucoma n’ingaruka ishobora kugira igihe ikoreshwa igihe kirekire.











