Nyamasheke: Abajura batemye umucuruzi w’ingurube banamwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw

Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho gutema umucuruzi w’amatungo witwa Barutusanumwe Zacharie no kumwambura amafaranga arenga miliyoni 1 Frw yari avanye mu bucuruzi bw’ingurube. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gasovu, Umurenge wa Karambi, mu ijoro ryo ku wa 24 Nyakanga 2026, ahagana saa munani z’ijoro. Amakuru avuga…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi y’u Rwanda yasabye abakora mu mabagiro n’abaturage kwirinda ubujura bw’amatungo

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro ndetse n’abaturage muri rusange kurushaho kugira uruhare mu guhangana n’iki kibazo, hibandwa cyane ku kugenzura ibyangombwa by’amatungo mbere yo kubagwa. Inzego zitandukanye n’abakora mu mabagiro yo mu Karere ka Ruhango, bibukijwe gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ubujura…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo. Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose

Nyanza: Hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu muhanda, abantu batanu bafashwe

Inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha mu Karere ka Nyanza zatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo wasanzwe mu muhanda wa Kigali-Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ku makimbirane yabaye mu ijoro ryabanjirije uwo munsi. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, aho abaturage bavuga ko…

Soma inkuru yose

Yampano yisobanuye ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 2 Kamena 2026, aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu rugo. Mu iburanisha ryamaze amasaha menshi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyaha bitandatu birimo gukubita no gukomeretsa…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umusore yafashwe amaze kwiba ihene eshatu z’umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Muri urwo rwego, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Ngoma, hafatiwe mu cyuho umusore wari umaze kwiba ihene eshatu…

Soma inkuru yose

Ruhango: Polisi yafashe umugabo wari umaze kwiba miliyoni 1.7 Frw

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’abaturage, ikomeje ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye, cyane cyane ubujura buhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo. Muri urwo rwego, kuwa 27 Gicurasi 2026, Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana yafatiye mu cyuho umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga asaga miliyoni imwe n’ibihumbi…

Soma inkuru yose