Kamonyi: Umusore yafashwe amaze kwiba ihene eshatu z’umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.


Muri urwo rwego, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Ngoma, hafatiwe mu cyuho umusore wari umaze kwiba ihene eshatu (03) z’umuturage.


Nk’uko byemejwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ifatwa ry’uyu musore ryaturutse ku bufatanye bwiza hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, aho amakuru yatanzwe ku gihe bigafasha gukurikirana no kumufata vuba mbere y’uko ayo matungo acuruzwa cyangwa yimurirwa ahandi.


Uyu ukekwa yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza rigamije kumenya niba hari abandi bantu yaba yarafatanyije na bo cyangwa ibindi bikorwa by’ubujura ashobora kuba yaragize uruhare mo.


Ihene eshatu zari zibwe zahise zishyikirizwa nyirazo nyuma yo kuboneka zitari zacuruzwa.


Polisi yashimye uruhare rw’abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano, ivuga ko ubu bufatanye bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no kubungabunga ituze rusange.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi bukomeje kuba ishingiro ry’umutekano urambye, anashimangira ko abaturage bagomba gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ibyaha.


Yibukije kandi ko umuntu wese ukora ibyaha nk’ibi azajya akurikiranwa n’amategeko, agashyikirizwa inzego z’ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo akora.


Polisi yanakanguriye by’umwihariko urubyiruko kwirinda kwishora mu bujura n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, isaba ko imbaraga zarwo zakwifashishwa mu bikorwa byemewe bibateza imbere ndetse bigateza imbere igihugu muri rusange.


Yasoje ishimangira ko ubujura atari umwuga, ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo buri wese asabwa kubwirinda no kugira uruhare mu kuburwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *