U Rwanda Rugiye Gutangiza Serivisi ya ‘Gériatrie’ Yo Kwita ku Bageze mu Zabukuru
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima bw’abageze mu zabukuru, aho bagiye kujya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zibagenewe by’umwihariko ndetse bakigishwa uburyo bwo kubaho ubuzima buzira umuze no gukomeza kugira imbaraga nubwo imyaka yaba yiyongereye. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 9…
