Guverinoma y’u Rwanda yatangaje gahunda nshya igamije guteza imbere ubuzima bw’abageze mu zabukuru, aho bagiye kujya bahabwa serivisi z’ubuvuzi zibagenewe by’umwihariko ndetse bakigishwa uburyo bwo kubaho ubuzima buzira umuze no gukomeza kugira imbaraga nubwo imyaka yaba yiyongereye.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yagezaga ibisobanuro ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 9 Nyakanga 2026.
Hatangijwe serivisi ya ‘Gériatrie’ igenewe abarengeje imyaka 60
Dr. Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga muri serivisi ya Gériatrie, ishami ry’ubuvuzi ryita ku bageze mu zabukuru bafite imyaka 60 kuzamura.
Yasobanuye ko iyi serivisi imeze nk’iya Pédiatrie, isanzwe ivura abana, ariko yo ikibanda ku kuvura no gukurikirana ubuzima bw’abakuze.
Yagize ati: “Pédiatrie benshi bayimenyereye nk’aho bavurira abana kwa muganga. Gériatrie na yo ni aho bavurira abakuze. Ishobora kuba ari na yo izagira abakiliya benshi.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abaganga bamaze guhabwa amahugurwa muri uru rwego, kandi ko bakomeje guhugura bagenzi babo kugira ngo iyi serivisi itangwe neza mu gihugu hose.
Ibi bigamije gutegura urwego rw’ubuzima kwakira umubare ugenda wiyongera w’abageze mu zabukuru.
Bazigishwa imibereho ituma basaza bafite ubuzima bwiza
Uretse ubuvuzi, iyi gahunda izanibanda ku guhugura abageze mu zabukuru ku buryo bakwiye kwita ku buzima bwabo.
Bazigishwa akamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri ijyanye n’ubushobozi bwabo, kurya indyo yuzuye, kuruhuka bihagije no kwirinda imyitwarire ishobora kubashyira mu kaga.
Dr. Nsanzimana yavuze ko intego ari uguhindura imyumvire ivuga ko gusaza bihita bisobanura intege nke.
Yagize ati: “Ujya ubona nk’umuntu ufite imyaka 70 akomeye ajya muri siporo agaragara nk’ufite imyaka 30, ni ibyo twifuza.”
Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yifuza ko Abanyarwanda bageze mu myaka 80 baba bagishoboye gukora imyitozo, kwiruka no gukina n’abuzukuru babo.
Iyi gahunda iri mu ngamba zigamije kuzamura ikizere cyo kubaho kw’Abanyarwanda kikagera ku myaka 80 bitarenze umwaka wa 2030, kivuye hafi ku myaka 70 igihugu kiriho ubu.
Umubare w’abageze mu zabukuru ukomeje kwiyongera
Imibare y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Amazu rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 862,929 bafite imyaka 60 kuzamura, bangana na 6.5% by’abaturage bose.
Muri bo, abagore ni 506,462, mu gihe abagabo ari 356,467. Abenshi batuye mu bice by’icyaro, aho bangana na 708,967, mu gihe 153,962 batuye mu mijyi.
Abayobozi bavuga ko iyi mibare igaragaza impamvu hakenewe serivisi zihariye zifasha abageze mu zabukuru gukomeza kugira ubuzima bwiza no kubaho igihe kirekire.











