Ese wari uzi ko uretse kuba ‘Viagra’ yongera umurego w’igitsina inagabanya ikwirakwira rya Kanseri mu mubiri ?

Mu myaka irenga 25 ishize, Viagra yabaye umwe mu miti izwi cyane ku Isi kubera ubushobozi bwayo bwo gufasha abagabo bafite ikibazo cyo kudahagarara neza kw’igitsina ari byo byitwa (erectile dysfunction) mu rurimi rw’amahanga. Uyu muti ukoreshwa n’abantu babarirwa muri za miliyoni, byaje kuvumburwa ko ushobora kuba wanifashishwa mu kuvura zimwe mu ndwara zifitanye isano…

Soma inkuru yose

Umumaro wo Guhoberana: Isomo Twigiye ku Nkende

Abashakashatsi bagaragaje ko gukabakabana ku mibiri no guhoberana mu nkende bishobora kuba bifasha mu kubaka umubano mwiza, ukwizerana no gukorera hamwe mu matsinda. Mu bushakashatsi bwakozwe, abashakashatsi bakurikiranye imyitwarire y’inkende mu gihe cy’iminota itanu mbere y’uko zihabwa ibiryo. Izo nkende zari zisanzwe zizi ko ibiryo bigiye kubageraho. Abashakashatsi barebye inshuro inkende zagaragazaga imyitwarire yo guhumurizanya…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi Bugaragaza Ko Inyamaswa Zirenga 97% Ku Isi Zidafite Amagufa

Isi ibamo amoko menshi y’inyamaswa, ariko igitangaje ni uko igice kinini cyazo kitagira amagufa cyangwa urutirigongo. Abahanga mu binyabuzima bavuga ko inyamaswa zidafite urutirigongo ari zo ziganje ku Isi haba mu mubare w’ubwoko bwazo no mu bwinshi bw’ibinyabuzima bihari. Izi nyamaswa zizwi nka invertebrates zirimo amoko menshi atandukanye, kuva ku dusimba n’udukoko duto tutaboneshwa amaso…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa Impamvu Umuntu adashobora Kurohama mu Nyanja ya “Dead Sea”

Mu bice bitandukanye by’Isi bikurura ba mukerarugendo, Dead Sea iri mu hantu hihariye kubera ikintu gitangaza benshi: umuntu uyinjiyemo ntarohama nk’uko biba mu zindi nyanja. Abenshi babibona mu mafoto agaragaza abantu baryamye hejuru y’amazi basoma ibinyamakuru cyangwa bakoresha telefone, bakibaza niba biterwa n’ubuhanga bwo koga. Nyamara, impuguke zisobanura ko ibi bifite ishingiro rya siyansi. Dead…

Soma inkuru yose

Uretse kuba intwaro “Uranium” yifashishwa no mu buvuzi bugezweho

Iyo bavuzwe uranium, abantu benshi bahita batekereza ku ntwaro za nikleyeri n’ibisasu bikomeye byasize amateka akomeye ku Isi. Nyamara, iki kinyabutabire gifite n’uruhare runini mu iterambere ry’ubuvuzi, ubushakashatsi ndetse no gutanga amashanyarazi. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abahanga mu bya siyansi bakomeje kuvumbura amoko atandukanye ya radiation arimo alpha, beta na gamma rays. Ibyo byatumye…

Soma inkuru yose

U Bushinwa bwakomeje kwagura ubushobozi mu by’isanzure nyuma yo kohereza Shenzhou-23

U Bushinwa bwongeye kwerekana ubushake bwo gukomeza kuba kimwe mu bihugu bikomeye mu bushakashatsi bwo mu isanzure, nyuma yo kohereza icyogajuru cya Shenzhou-23 gitwaye aba astronaut batatu bafite inshingano zikomeye zirimo gukora ubushakashatsi bwihariye no gutegura ingendo zizagera ku Kwezi. Iki cyogajuru cyahagurutse mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2026 kivuye muri Jiuquan Satellite…

Soma inkuru yose

Impamvu abagore bashobora gukora ibintu byinshi icyarimwe kurusha abagabo

Mu myaka myinshi ishize, hirya no hino ku Isi hakunze kuvugwa ibitekerezo bitandukanye ku bushobozi bw’abagore n’abagabo. Hari igihe abantu bamwe bumvaga ko abagore bafite ubushobozi buri hasi ugereranyije n’ubw’abagabo, cyane cyane mu kazi, mu miyoborere cyangwa mu gufata ibyemezo bikomeye. Ariko uko ubushakashatsi bwa siyansi bwagiye bukorwa, byinshi muri ibyo bitekerezo byagiye bihinduka. Ubu…

Soma inkuru yose