U Bushinwa bwongeye kwerekana ubushake bwo gukomeza kuba kimwe mu bihugu bikomeye mu bushakashatsi bwo mu isanzure, nyuma yo kohereza icyogajuru cya Shenzhou-23 gitwaye aba astronaut batatu bafite inshingano zikomeye zirimo gukora ubushakashatsi bwihariye no gutegura ingendo zizagera ku Kwezi.
Iki cyogajuru cyahagurutse mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2026 kivuye muri Jiuquan Satellite Launch Center, kikaba cyerekeje kuri sitasiyo y’u Bushinwa iri mu isanzure aho cyari kigomba guhura n’andi matsinda y’abahanga bahasanzwe.
Mu bari muri uru rugendo harimo umuhanga umwe uzamara umwaka wose mu isanzure, ibintu byitezweho gutanga amakuru mashya ku buryo umubiri wa muntu ushobora kubaho igihe kirekire kure y’Isi.
Abashinzwe gahunda y’u Bushinwa bavuga ko ubushakashatsi buri gukorwa bugamije gutegura neza urugendo rw’abantu ruzerekeza ku Kwezi mbere ya 2030, ndetse no kureba niba bishoboka ko abantu bazabaho igihe kinini mu isanzure.
Icyagarutsweho cyane muri uru rugendo ni amateka yanditswe na Lai Ka-ying wabaye uwa mbere ukomoka muri Hong Kong ugiye mu isanzure, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko gahunda y’u Bushinwa iri kurushaho guha amahirwe abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.
Aba ba astronaut bafite inshingano zirimo gukora ubushakashatsi bwa siyansi, kugerageza ibikoresho bishya, no gukora ibikorwa byo gusohoka hanze ya sitasiyo y’isanzure bakagenzura uburyo ibikoresho bikora.
Abahanga mu by’isanzure bavuga ko kuba umuntu ashobora kumara umwaka wose mu isanzure bizafasha cyane mu kumenya uburyo bwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa no kubura rukuruzi y’Isi, birimo gucika intege z’amagufa, imikaya no guhinduka kw’imikorere y’umubiri.
Nubwo u Bushinwa bukomeje gutera imbere muri uru rwego, haracyari imbogamizi zirimo imyanda yo mu isanzure ishobora kugonga ibyogajuru, ndetse n’ingaruka zo kuba kure y’Isi igihe kinini.
Mu myaka mike ishize, u Bushinwa bwubatse sitasiyo yabwo yihariye mu isanzure ndetse bukomeza kohereza ibyogajuru byinshi mu rwego rwo guhangana n’ibihugu bimaze igihe bikomeye muri uru rwego birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya.
Abasesenguzi bavuga ko intambwe igihugu cy’u Bushinwa kiri gutera mu by’isanzure ishobora kuzahindura uburyo ibihugu bihatana mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi bwo hanze y’Isi mu myaka iri imbere.












