Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Polisi yakanguriye abaturage gufata iya mbere mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, isaba abaturage gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 10 Kamena 2026, guhera saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umurenge…

Soma inkuru yose

Kamonyi: Umusore yafashwe amaze kwiba ihene eshatu z’umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Muri urwo rwego, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Ngoma, hafatiwe mu cyuho umusore wari umaze kwiba ihene eshatu…

Soma inkuru yose