Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bahawe igihano gikomeye

Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108,405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye. Minisitiri Nsengimana yavuze…

Soma inkuru yose

Abanyeshuri 7,188 bongeye guhabwa amahirwe nyuma y’ikibazo gikomeye cyo gukopera

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abanyeshuri 7,188 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bazasubira gukora ibizamini, nyuma y’uko iperereza ryagaragaje ibikorwa byo gukopera byabaye mu buryo rusange. Nk’uko imvahonshya yabitangaje aba banyeshuri bazongera gukora ibizamini kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, mu gihe MINEDUC ivuga…

Soma inkuru yose

Umunyeshuri wabaye uwa mbere mu gihugu yabuze amanota 0.4% ngo abone 100%

Rwego Mutijima Bruno, umunyeshuri wigaga muri Ecole Internationale La Racine mu Karere ka Bugesera, ni we wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026. Rwego Mutijima Bruno yatsinze ku rwego rwo hejuru, aho yasigaje amanota 0.4% ngo agere kuri 100%. Umunyeshuri wamukurikiye we yabonye 99.4%, mu gihe uwa…

Soma inkuru yose

Impungenge ku bana b’Abanyarwanda badasobanukirwa ibyo basoma nubwo bazi gusoma neza

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ikibazo gikomeye mu burezi bw’u Rwanda, aho abana benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro ariko bakagira ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma. Ni ikibazo impuguke zigaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana, kuko gusoma bidahagije iyo umunyeshuri adashoboye kumva no gusobanura ubutumwa buri mu…

Soma inkuru yose

Impungenge ku bana b’Abanyarwanda badasobanukirwa ibyo basoma nubwo bazi gusoma neza

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwagaragaje ikibazo gikomeye mu burezi bw’u Rwanda, aho abana benshi bashobora gusoma amagambo n’interuro ariko bakagira ikibazo cyo gusobanukirwa ibyo basoma. Ni ikibazo impuguke zigaragaza ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana, kuko gusoma bidahagije iyo umunyeshuri adashoboye kumva no gusobanura ubutumwa buri mu…

Soma inkuru yose

Karongi: Urupfu rw’umwarimu warohamye mu Kivu rwasigiye icyuho gikomeye GS Sainte Marie Kibuye

Urupfu rwa Nahimana Ernest wari umwarimu w’ikoranabuhanga muri GS Sainte Marie Kibuye, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku wa 23 Gicurasi 2026, rwateye agahinda gakomeye abo bakoranaga, abanyeshuri ndetse n’umuryango we, cyane ko yari amaze igihe gito agaragaza ubuhanga mu kazi ke. Uyu mwarimu wari ufite imyaka 30 y’amavuko, yarohamye ku mugoroba wo ku wa…

Soma inkuru yose

“Study Now, Pay Later” Ishobora Guhindura Ubuzima bw’Urubyiruko Rutabona Amafaranga yo Kwiga Kaminuza

Mu gihe mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi bya Afurika, ikibazo cy’amikoro macye gikomeje kubera imbogamizi urubyiruko rwinshi rufite inzozi zo gukomeza amashuri makuru. Hari abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bafite amanota meza, bafite ubushake bwo gukomeza kwiga, ariko bakabura ubushobozi bwo kubona amafaranga ya kaminuza. Ni ikibazo kimaze imyaka kigarukwaho cyane, aho bamwe mu…

Soma inkuru yose

Ibitabo byinshi birimo kuborera mu bubiko mu gihe amashuri amwe akibura ibyo kwigishirizamo

Raporo nshya y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ibibazo bikomeje kugaragara mu micungire y’ibitabo by’amasomo mu mashuri yo mu Rwanda, aho ibitabo byinshi biguma mu bubiko igihe kirekire mu gihe hari amashuri avuga ko adafite ibikoresho bihagije byo kwifashisha mu myigishirize. Iyi raporo igaragaza ko nubwo Leta yashoye amafaranga menshi mu kugura ibitabo byagenewe…

Soma inkuru yose