Abaganga bavuga ko nta rugero rw’inzoga rwizewe ku buzima

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, abaganga n’inzego z’ubuzima bakomeje kwibutsa abaturage ko nta rugero rw’inzoga rwemejwe nk’urutateza ingaruka ku buzima bw’umuntu. Nubwo bamwe bemeza ko kunywa inzoga nke bitateza ikibazo, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko inzoga zose, yaba divayi, biya (beer)cyangwa izindi nzoga gakondo, zishobora kugira ingaruka ku mubiri…

Soma inkuru yose

Beterave: Ikiribwa gifasha umwijima, umutima n’ikorwa ry’amaraso mu mubiri

Beterave iri mu biribwa bikomeje kwitabwaho n’abahanga mu by’imirire kubera intungamubiri nyinshi iyifashamo kurinda indwara zitandukanye. Uretse kuba ikoreshwa mu mitobe n’amasalade, beterave ifasha umubiri kugumana ubuzima bwiza bw’umutima, umwijima ndetse ikagira uruhare mu ikorwa ry’amaraso. Beterave ni uruboga rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo potassium, fer, vitamin A, vitamin B-6 ndetse n’ibinyabutabire bizwi nka antioxydants….

Soma inkuru yose

WHO Yaburiye Abanywa Inzoga: Ethanol Ishobora Guteza Indwara Zirenga 200

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi. Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa…

Soma inkuru yose

Ibintu bitanu ukwiye gukora kugira ngo ukomeze kubungabunga ubuzima bwiza bw’umwijima wawe

Ku wa 28 Nyakanga hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hepatite, hagamijwe gukangurira abantu kumenya iyi ndwara no gufata ingamba zo kuyirinda. Hepatite ni indwara yibasira umwijima, ishobora kuwangiza bikomeye ndetse ikaba yanatera kanseri y’umwijima iyo itavuwe kare. Uyu munsi wahariwe kandi kuzirikana uruhare rwa Dr. Baruch Blumberg, umuhanga wavumbuye virusi ya Hepatite B,…

Soma inkuru yose