Bugesera: Umusaza w’imyaka 80 yafashwe ari kugerageza kwisayidira ku mugore w’abandi

Umusaza w’imyaka 80 wo mu Karere ka Bugesera yafashwe ari kumwe n’umugore w’undi mugabo, ibyabereye mu Mudugudu wa Kigusa, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi.

Amakuru yatangajwe na TV na Radio 1 avuga ko umugabo wari ugiye gushaka umugore we kugira ngo bajye gusangira akabenzi, yamusanze mu nzu ari kumwe n’uyu musaza.

Umugabo wari uherekejwe n’ushinzwe umutekano w’Umudugudu wa Kigusa, Muhinzi Straton, ngo yasanze urugi rw’inzu rufunze. Nyuma yo gukomanga bakabura ukingura, abaturage batangiye kugerageza kurufungura.

Muhinzi Straton yabwiye TV1 ko ubwo urugi rwafungukaga, basanze imbere harimo umusaza w’imyaka 80.

Uyu mugore yaje gusohoka, nyuma aza kujyanwa kwa muganga. Amakuru avuga ko ibi byabaye nyuma y’amakimbirane bari bamaranye iminsi.

Umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko atemera ko umusaza yagombye gufatwa nk’uwakoze icyaha, avuga ko nta makuru ahagije yari afite yo kumushinja gufata umugore ku ngufu.

Kugeza ubu, amakuru ahari ntaragaragaza niba hari icyaha cyemejwe n’inzego z’ubutabera cyangwa niba iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *