Wigeze Wibaza Impamvu Imibu Iruma Abantu Bamwe Kurusha Abandi? Dore Ibisobanuro Bitangwa na Siyansi

Abantu benshi bajya bibaza impamvu hari abo imibu ihora iruma cyane, mu gihe abandi baba bicaye iruhande rwabo ntihagire n’umwe uyibakoraho. Hari n’abavuga ko bafite “amaraso aryoshye”, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko si amaraso aba akurura imibu, ahubwo ari uburyo umubiri w’umuntu usohora ibimenyetso bitandukanye. Imibu y’ingore ni yo iruma abantu kuko iba ikeneye poroteyine ziboneka…

Soma inkuru yose

Vitiligo: Ibyo Ukwiriye Kumenya Ku Ndwara Y’Amabara Ku Ruhu N’Uko Ivurwa

Vitiligo, izwi kandi nk’indwara y’amabara ku ruhu, ni imwe mu ndwara zifata uruhu zikunze gutera ipfunwe kubera amakuru atari yo akunze kuyivugwaho. Abahanga mu buzima bavuga ko iyi ndwara idaterwa n’umwanda, uburozi cyangwa izindi myizerere ikunze kuvugwa, ahubwo ko ari ikibazo cy’uturemangingo dutanga ibara ry’uruhu. Inzobere mu kuvura indwara z’uruhu mu Bitaro bya Kaminuza bya…

Soma inkuru yose

Menya ibyiza byo kurya igihaza ku buzima bwawe

Igihaza kiri mu biribwa bimaze igihe kinini bizwiho kugira umumaro ukomeye ku buzima, nubwo hari abataragiha agaciro gahagije mu mirire ya buri munsi. Ni kimwe mu bihingwa byo mu muryango w’ibimera bya Cucurbitaceae, kandi gikunze kuribwa mu buryo butandukanye bitewe n’aho umuntu atuye n’uko akunda kugitegura. Hari abakirya nk’imboga zisanzwe zitekanye, abandi bakagikoramo potage, mu…

Soma inkuru yose

Kurara Utambaye: Ese Hari Inyungu Bigira ku Buzima? Dore Ibyo Ubushakashatsi Bwerekana

Abantu benshi bafite akamenyero ko kuryama bambaye imyenda yabugenewe cyangwa indi myambaro isanzwe, mu gihe hari n’abahitamo kurara batambaye. Nubwo bamwe babifata nk’umuco cyangwa uburyo bwo kwiyorohereza, hari ubushakashatsi bugaragaza ko kurara utambaye bishobora kugira akamaro ku buzima mu bihe bimwe na bimwe. Abahanga mu buzima bavuga ko inyungu z’ubu buryo ziterwa n’imiterere y’umuntu, aho…

Soma inkuru yose

Mukorogo: Ubushakashatsi ku ngaruka zikomeye ziterwa no guhindura uruhu ku buzima

Mu myaka yashize, kwisiga amavuta ahindura uruhu azwi nka Mukorogo cyangwa Skin Bleaching Products yakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bya Afurika no ku Isi. Nubwo bamwe bayakoresha bagamije guhindura ibara ry’uruhu cyangwa gukuraho ibizinga byo ku ruhu, impuguke mu buzima ziburira ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku ruhu no ku buzima muri rusange….

Soma inkuru yose

Ise: Indwara y’uruhu ifata benshi ariko ikaba ivurwa igakira

Indwara y’ise ni imwe mu ndwara z’uruhu zikunze kwibasira abantu benshi, cyane cyane ahantu hashyuha cyangwa ku bantu bakunda kubira ibyuya byinshi. Nubwo bamwe bayitiranya n’izindi ndwara z’uruhu, ise iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) gashobora kwiyongera ku ruhu kakarutera guhindura ibara. Ise ni iki? Ise ni indwara y’uruhu iterwa n’udukoko duto twitwa Malassezia…

Soma inkuru yose