Anguilla: Igihugu kimwe rukumbi cyakijijwe na AI

Tekereza ikirwa gito gituwe n’abantu bagera ku 16,000 gusa, ariko kikaba cyinjiza buri mwaka miliyoni nyinshi z’amadolari kubera indanga rubuga izwi nka (domain name) igizwe n’inyuguti ebyiri gusa (.ai). Ibi bisa nk’ibidashoboka ariko ni byo byabaye muri Anguilla, akarwa gato kayoborwa n’u Bwongereza kari mu nyanja ya Karayibe (Caribbean).

Domain ya .AI ni iki?

.ai ni domain y’igihugu yahawe Anguilla mu mwaka wa 1995. Icyo gihe inyuguti “AI” zari zisobanuye gusa kode mpuzamahanga (ISO code) y’icyo gihugu.

Nta muntu wari uzi ko mu myaka yakurikiyeho “AI” izahinduka impine ya Artificial Intelligence (Ubwenge Buhangano), bumwe mu buhanga bukomeye kandi burikwigarurira imitima n’ubwenge bwa benshi mu Isi ya none.

Ubwo ibigo byinshi byatangiye gukora ibikorwa bijyanye na Artificial Intelligence, byifuje kugira imbuga za internet zifite indangarubuga (domain name) ya .ai kugira ngo zigaragaze ko zikorana n’ikoranabuhanga rya AI.

Uko Anguilla yinjiza amafaranga

Igihe cyose ikigo cyandikishije cyangwa cyongereye igihe cya domain ya .ai, gitanga amafaranga yo kwiyandikisha cyangwa yo kuyivugurura (Iyo domain name). Ibyo bigatuma habaho igice kinini cy’ayo mafaranga kinjira muri leta ya Anguilla.

Ubwo ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence ryagendaga ryamamara ku Isi yose, abantu n’ibigo bishakaga domains za .ai byariyongereye cyane. Ibigo bishya bya AI, abahanga mu ikoranabuhanga n’abacuruzi benshi bihutiye kwandikisha izo domains kugira ngo bubake ibirango byabo. Ibyo ni bimwe mu byatumye domain ya .ai ihinduka umwe mu mutungo ufite agaciro gakomeye muri Anguilla.

Anguilla yinjiza amafaranga angana ate?

Raporo zitandukanye zigaragaza ko amafaranga Anguilla ikura muri domains za .ai yiyongereye cyane, izo raporo zigaragaza ko Anguilla:

  • Yigeze kwinjiza hafi miliyoni 39 z’amadolari ku mwaka.
  • Ubu yinjiza arenga miliyoni 85 z’amadolari ku mwaka.
  • Aya mafaranga akomeje kwiyongera uko ibigo bishya bya AI bikomeza kuvuka ku isi.

Ku gihugu gito nk’iki, ayo mafaranga ni menshi cyane.

Ese buri muturage ahabwa amafaranga?

Anguilla ituwe n’abantu bagera ku 16,000. Ibyo bivuze ko, iyo miliyoni 85 z’amadolari zigabanyijwe kuri abo baturage bose, ubona ko buri muturage yabika amafaranga angana n’ibihumbi 5,300 by’amadolari kuri buri muntu kandi buri mwaka.

Ariko ibi ntibivuze ko buri muturage ahabwa amafaranga 5,300 mu ntoki. Ahubwo ayo mafaranga ajya mu isanduku ya leta maze agakoreshwa mu bikorwa bitandukanye, urugero nko:

  • Kubaka no gusana imihanda
  • Guteza imbere amashuri n’uburezi
  • Guteza imbere serivisi z’ubuzima
  • Guteza imbere ibikorwa remezo rusange
  • Gushyigikira imishinga y’iterambere ry’abaturage

Bityo abaturage bungukira muri ayo mafaranga binyuze muri serivisi nziza no mu iterambere ry’igihugu.

Kuki ibi bidasanzwe?

Ibihugu byinshi bifite domains zabyo, ariko bike cyane ni byo zifite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga. Anguilla yo yagize amahirwe yo guhabwa inyuguti ebyiri gusa “AI”, nyuma ziza guhura n’imwe mu mpinduramatwara zikomeye mu mateka y’ikoranabuhanga.

Kuzamuka kwa Artificial Intelligence byahinduye domain isanzwe y’igihugu iba umutungo ufite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari buri mwaka.

Gusa, Anguilla ntiyigeze igira uruhare mu ikorwa rya Artificial Intelligence kandi ntiyanateganyaga ko AI izamamara ku rwego nk’urwo. Yabonye domain .ai gusa kubera kode y’igihugu cyayo mu mwaka wa 1995.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *