Igura miliyoni 10 Frw, ikaruhuka igenda: Imibereho n’ubuzima butangaje bw’ifarashi ziba mu Rwanda

Yisangize abandi

Ifarashi ziri mu matungo akomeje gukurura ba mukerarugendo n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, aho zikoreshwa mu gutembera, imyitozo ngororamubiri ndetse no gufata amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihugu hose, zimwe mu farashi zigaragara muri Fazenda, ahari ku musozi wa Mount Kigali, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byihariye mu Mujyi wa Kigali.

Ubuzima n’imico y’ifarashi

Nk’uko Niyonsenga Innocent, ukora muri Fazenda, abivuga, ifarashi ni inyamaswa ifite ubwenge n’amarangamutima akomeye. Yakira umuntu bitewe n’uko amugaragariza imyitwarire: “Iyo uje ufite ubwoba, igufata nk’umunyabwoba. Iyo uje uyikunda, igukunda.”

Ifarashi ishobora kubaho imyaka 50 iyo yitabwaho neza, igahabwa imiti, ibiryo byujuje ubuziranenge n’isuku. Ibiryo byayo birimo ibigori, ingano n’ibikomoka ku muceri, bivangwa bitewe n’ingano yayo.

Amafarashi ya Fazenda agabanyijemo ibyiciro bitatu: ingufi, iri hagati n’indende, kandi atangira gutozwa akiri mato, guhera ku mwaka umwe.

Uko yitozwa n’uko yigenzura

Mu myitozo, bakoresha intebe zabugenewe, ibimenyetso, n’ibikoresho bitandukanye byo kuyitinyura. Iyo ikunze umuntu, iramwiyegereza; iyo itamwishimiye, ikoresha umunwa n’amazuru kugira ngo imwereke ko itishimye.

Ifarashi ifite umwihariko wo kuryama ihagaze, ikaruhuka igenda, kandi iyo ibonye umwanya muto w’isinziro, imara iminota itarenga 30. Iyo iryamye igihe kirekire, biba bivuze ko irwaye.

Kwitabwaho no kuyisukura

Ifarashi zikorwaho massage kugira ngo zigororwe imitsi, zigasukurwa kabiri ku munsi, kandi zikoga kabiri mu cyumweru. Ibikoresho byazo nk’inkweto z’amaguru (fer à cheval) bisukurwa buri minsi 5–10.

Iyo ititabwaho neza, amaguru yayo ahindura isura nk’uko inkweto z’umuntu zishobora kwangirika.

Igiciro cy’ifarashi

Mu Rwanda, ifarashi nziza igura miliyoni 10 Frw, mu gihe muri Kenya igura miliyoni 7 Frw. Ibi biciro biterwa n’imyaka n’ubushobozi bwayo.

Uburyo ikura n’igihe itangira akazi

Ifarashi ikivuka kugeza ku myaka ibiri, yitabwaho byihariye ariko ntitozwa gutwara abantu. Iyo igeze hagati y’imyaka ibiri n’itatu, ni bwo itangira gutozwa kwambara intebe no gutwara umuntu.

Amafarashi ku rwego rw’Isi

Raporo ya FAO (2023) igaragaza ko ku Isi hari ama-miliyoni 60 y’amafarashi. Mu bihugu nka u Bufaransa, Luxembourg, Kazakhstan n’ahandi, inyama zayo ziraribwa, mu gihe muri Afurika benshi bazifata nk’inyamaswa z’agaciro, bazikoresha mu ngendo no mu bikorwa by’ubuhinzi, aho kuzirya bifatwa nk’umuziro.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *