Sobanukirwa byinshi utari uzi ku Idini rya “Baha’i” rikorera mu Rwanda

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku Idini rya “Baha’i” rikorera mu Rwanda

Mu mfuruka zitandukanye z’u Rwanda, hari amadini n’amatorero menshi afite imyemerere yihariye, ariko iry’aba-Baha’i riracyari mu ngero zigarukwaho cyane kubera amahame yaryo anyuranye n’ay’andi madini menshi asanzwe amenyerewe. Ni idini rimaze imyaka irenga 70 rishinze imizi ku butaka bw’u Rwanda, aho ryatangiye kuhakorera mu buryo bwemewe mu mwaka wa 1953, rikaba riyoborwa n’inyigisho z’Intumwa Bahá’u’lláh.

Kugeza ubusanzwe, iri dini rifite abayoboke bagera ku bihumbi bitatu hirya no hino mu gihugu, gusa bivugwa ko imibare myinshi ari abaherereye mu Mujyi wa Kigali. Igitabo cyabo cyera, kizwi nka “Kitab-Aqdas”, nacyo gishingiye ku rurimi rw’Igiheburayo, ni yo nkingi ikubiyemo amategeko n’amabwiriza agenga ubu buzima n’ukwemera kwabo.

Indi nkuru wasoma: Aba “Baha’i” ni bantu ki?

Uburyo bemera Imana n’Abahanuzi

Imyemerere y’aba-Baha’i ishingiye ku nkingi y’uko Imana ari imwe, kandi ko amadini yose akomoka ku isoko imwe. Kuri bo, Bahá’u’lláh (bisobanura ‘Ikuzo ry’Imana’) akaba ni intumwa yaje yunganira izindi zabanje nka Yesu/Yezu na Muhammad.

Sabin Bonane, umwe mu bamaze imyaka isaga 35 muri ubu bukristu, asobanura ko iri dini ryubakiye ku nkingi z’iterambere ry’umuntu zikurikira:

  • Ubumwe bw’ikiremwamuntu.
  • Uburinganire bw’umugabo n’umugore.
  • Guhuza idini n’ubumenyi (Science).
  • Gushaka umuti w’ibibazo by’ubukungu n’amahoro ku isi.

Imiyoborere yabo idasanzwe

Kimwe mu bintu bitangaje mu idini rya Baha’i ni uko badafite abayobozi b’idini (clergy) nk’uko bimenyerewe mu yandi madini. Nta muntu umwe wihariye ufite inshingano yo kwigisha abandi, buri muyoboke asabwa kwiyigisha no gusenga ku giti cye.

Imiyoborere ishingiye ku nzego bita “Inteko z’Ubutungane” (Spiritual Assemblies) zigizwe n’abantu icyenda, zitorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye. Muri aya matora, ntabwo abantu biyamamaza cyangwa ngo biyamamaze; ahubwo abatora bakoresha umutimanama wabo bagahitamo uwo babona ukwiriye inshingano bashingiye ku mico ye bigakorwa na buri mwizera.

Indi nkuru wasoma: Idini Bahá’í mu Rwanda ryatoye abagize Inteko y’Ubutungane

Kugira “Umwanda” ni ikizira

Ku mu-Baha’i, isuku ntabwo ari umuco gusa, ahubwo ni itegeko. Amategeko yabo avuga ko umwenda uriho ikizinga utagomba kwambarwa. Iyo umuyoboke abonye ko yanduye, agomba guhita ahindura vuba na bwangu iyo myambaro ako kanya.

Mu bindi bijyanye n’imibereho yabo:

  • Inzoga: Ni ikizira.
  • Imyambarire: Nta tegeko ryabo rihatira umugore kwambara ijipo ndende cyangwa ngufi, ahubwo gushyira mu gaciro no kwiyubaha bishingira ku mahitamo y’umuntu ku giti cye.
  • Gusenga: Nta munsi wihariye wo gusenga (nko kuwa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru) bagira, kuko bavuga ko gusenga bikorwa buri munsi kandi ko umurimo ukoranywe ubwitange na wo ari isengesho.

Umuryango, Indangaminsi n’Imihango yo gushyingura

Mu bijyanye n’urukundo, Amwe mu mahame akomeye aharanira ubumwe bw’Umuryango ni nko: Gukunda ikiremwamuntu cyose, kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, no kubaka ubumwe n’amahoro. Hakiyongeraho kwanga Amahari n’Amacakubiri. Abaha’i basabwa kwirinda amacakubiri, gusebanya, no gushwana, kuko ibyo byangiza ubumwe bw’umuryango.

Umusore n’umukobwa bagomba kurambagizanya nibura amezi icyenda mbere yo kubana, kandi uruzigiro (icyizere) ntirushobora kuba itegeko keretse ababyeyi b’impande zombi babyemeye mu nyandiko.

Ku bijyanye n’indangaminsi (Calendar), bafite iyabo yihariye igizwe n’amezi 19 (muri uyu mwaka wa 2021, bari mu mwaka wa 178 w’idini ryabo). Ntabwo bizihiza Noheli, ahubwo bizihiza iminsi mikuru ifitanye isano n’ubuzima bwa Bahá’u’lláh.

Ukwemera kwa Baha’i kugira amategeko n’imihango yihariye irebana no gushyingura, ishingiye ku kubaha umubiri w’uwapfuye nk’aho ari “inzu ya roho,” nubwo iyo roho iba yamaze kugenda.

Ndetse no mu bihe by’akababaro, bafite umwihariko:

  • Umubiri ugomba gushyingurwa vuba bishoboka bitarenze amasaha 48, nyuma y’urupfu, kandi ntugomba kujyanwa kure y’aho umuntu yaguye nk’urugendo rurengeje isaha uvuye aho umurambo uri.
  • Imva ntabwo ishyirwaho umusaraba.
  • Umubiri ugomba gushyirwa mu isanduku ikozwe mu bintu byoroshye kubora (nk’imbaho), kandi hagati y’umubiri n’isanduku hagashyirwamo ibikoresho bitabujije kubora, nk’uko inyandiko zabo zibiteganya.
  • Umubiri werekezwa mu Majyaruguru y’Uburasirazuba, ahagana i Haifa muri Israel, ari naho hari ikicaro gikuru cy’idini rya Baha’i ku isi.
Ishusho ry’ingoro y’a Baha’i iherereye i Kinshasa – RDC

Indi nkuru wasoma: Ibijyanye n’Ukwemera kw’ a Baha’i

Idini rya Bahá’í mu Rwanda ni rimwe mu madini yemewe mu gihugu, rikaba rihamaze imyaka irenga 70 rikorera mu Rwanda. Ryatangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 1953, ryamamaza inyigisho z’ubumwe bw’Imana, ubumwe bw’amadini, n’ubumwe bw’abantu bose.

Mu makuru yifashishijwe muri iyi nkuru arimo n’ayakuwe ku “IGIHE”.

Umwanditsi w’Inkuru: CYIZA Theogene

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *