Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Eugene Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), yakoze ihohotera rishingiye ku gitsina ku mukobwa wari umwimenyereza-mwuga muri Ambasade y’u Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 7 Gicurasi 2026 nyuma y’urubanza rwari rumaze imyaka myinshi ruburanishwa kuva ikirego cyatangirwa mu mwaka wa 2019.
Yategetswe gutanga miliyoni eshanu z’amadolari
Inteko iburanisha yanzuye ko Gasana yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu uwo mukobwa wari ufite imyaka 21 mu gihe ibyaha byabaga, inamutegeka gutanga indishyi zingana na miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika.
Uwo mukobwa yakoraga nk’umwimenyereza-mwuga mu gihe Gasana yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ndetse anayoboye Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano.
Ibyavuzwe mu rubanza
Nk’uko byatangajwe n’ikigo cyunganira uwatanze ikirego, Liston Abramson LLP, uwakorewe ihohotera yagaragaje ubutwari n’umuhate mu guharanira ubutabera nubwo yahuye n’ingaruka zikomeye z’icyo cyaha.
Abunganizi be bavuze kandi ko uruhande rwa Gasana rwagerageje gutera ubwoba abatangabuhamya no kwangiza isura y’uwatanze ikirego.
Bagize bati: “Uyu mwanzuro utanga ubutumwa bukomeye ko n’abafite imyanya ikomeye bashobora gukurikiranwa n’ubutabera.”
Ibyaha bivugwa ko byabaye mu 2014
Impapuro z’urubanza zigaragaza ko ibi bikorwa byabereye i New York mu mwaka wa 2014. Uwatanze ikirego yavuze ko Gasana yamutumiriye mu nyubako zitandukanye zirimo Millennium Hilton Hotel na One UN Plaza, aho ngo yamusabye kujya mu cyumba yatekerezaga ko ari icy’inama ariko agasanga harimo igitanda.
Uyu mukobwa yavuze ko atahise arega kubera ubwoba yari afite, ndetse ko yumvaga ashobora kugirirwa nabi cyangwa umuryango we uri mu Rwanda ukagira ikibazo.
Nyuma y’icyumweru gito, yavuze ko yongeye gukorerwa ihohotera ku nshuro ya kabiri.
Gasana yasimbuwe muri 2016
Eugene Richard Gasana yavuye ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni muri Kanama 2016.











Nice for this information