Urupfu rwa Nahimana Ernest wari umwarimu w’ikoranabuhanga muri GS Sainte Marie Kibuye, warohamye mu kiyaga cya Kivu ku wa 23 Gicurasi 2026, rwateye agahinda gakomeye abo bakoranaga, abanyeshuri ndetse n’umuryango we, cyane ko yari amaze igihe gito agaragaza ubuhanga mu kazi ke.
Uyu mwarimu wari ufite imyaka 30 y’amavuko, yarohamye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo yari yagiye koga ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka pulaje ya Kibuye, mu Karere ka Karongi. Ababonye ibyabaye bavuga ko uburyo yapfuyemo bwabaye amayobera kuko yari asanzwe azi koga neza ndetse yari yambaye umwambaro wabugenewe umufasha kutarohama.
Ngendahimana Félicien, umwe mu bagerageje kumutabara, yavuze ko Nahimana yari asanzwe aza kuhoga kandi nta kibazo yigeze agira mbere.
Yagize ati: “Twabonye agenda yogana n’abandi nk’uko bisanzwe. Nyuma bamwe basubiye ku nkombe, asigarana undi muntu umwe. Mu kanya gato tubona umutwe we wibira, abantu batangira gutabaza bavuga ko armo kurohama. Nahise njya kumukuramo mu mazi ariko tugeze ku nkombe yari yashizemo umwuka.”
Yakomeje avuga ko byatangaje benshi kubona umuntu wari uzi koga neza ndetse wambaye umwambaro umurinda kurohama apfa muri ubwo buryo, bikaba byaratumye hakekwa ko ashobora kuba yagize ikibazo cy’uburwayi gitunguranye.
Ubuyobozi bwa GS Sainte Marie Kibuye bwatangaje ko urupfu rwa Nahimana rubasigiye icyuho gikomeye, kuko yari umwarimu umwe rukumbi wari ufite impamyabumenyi zihagije zo kwigisha ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Umuyobozi w’ishuri, Soeur Musabyimana Scholastique, yavuze ko yari umwarimu urangwa n’umurava ndetse wari ukunzwe n’abanyeshuri kubera uburyo yigishaga.
Ati: “Nubwo yari amaze amezi atatu gusa ageze hano, yari amaze kwigaragaza nk’umwarimu ushoboye kandi ufite ubushake bwo guteza imbere abanyeshuri. Urupfu rwe rwatubabaje cyane.”
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’ishuri bwatangiye gushaka uburyo amasomo yakomezanya kugira ngo abanyeshuri batagira icyuho mu myigire yabo, mu gihe hagitegerejwe umusimbura.
Abaturage bo mu Karere ka Karongi na bo bagaragaje akababaro batewe n’uru rupfu, cyane cyane abari basanzwe bamuzi nk’umusore ukunda siporo no koga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yavuze ko hagitegerejwe ibisubizo by’isuzuma ryakorewe umurambo kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Nahimana Ernest akomoka mu Karere ka Rubavu. Nubwo atari yarashatse, asize uruhinja ruto ruri kwitabwaho na nyina warwo, na we usanzwe ari umwarimukazi.
Urupfu rwe rwakomeje kwibutsa abantu kwitwararika igihe boga mu biyaga no gukomeza gukurikiranwa ku buzima, kabone n’iyo umuntu yaba azi koga neza cyangwa yambaye ibikoresho bimurinda kurohama.










