Ruhango: Umujura umwe yishwe arashwe nyuma yo gushaka gutema abaturage

Abajura babiri bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri z’umuturage mu Karere ka Ruhango, umwe muri bo araraswa arapfa nyuma yo gushaka gutema abaturage n’abapolisi bari bamaze gutabara, undi arafatwa.

Ibi byabaye ku wa 25 Gicurasi 2026 mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, Akagari ka Kyebero.Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda avuga ko aba bajura bibye ihene ebyiri z’umuturage nyuma abaturage bakabatabara babirukaho ndetse banatabaza ubuyobozi bw’Umudugudu.

Ubwo umuyobozi w’Umudugudu yahageraga, ngo abo bajura bahise bahungira mu nzu kugira ngo bikinge abaturage bari babakurikiye.

Polisi y’u Rwanda yahise itabarwa ihagera isaba abo bakekwaho ubujura gusohoka, ariko basohotse bashaka gutema abaturage bari aho ndetse n’abapolisi.

Mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda abaturage, umwe mu bapolisi yahise arasa umwe muri abo bajura ahita ahasiga ubuzima, mu gihe mugenzi we yahise afatwa.

Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bagize ubutwari bwo gutanga amakuru no gukurikirana abo bajura, ivuga ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha.

Polisi kandi yongeye kwibutsa ko izakomeza gukoresha ububasha ihabwa n’amategeko mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, ndetse igasaba abantu kwirinda ibikorwa by’ubujura n’ibindi byaha bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibikorwa nk’ibi by’ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano bikomeje gutanga umusaruro mu guhashya abajura n’abahungabanya umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *